Perezida Paul Kagame yageze i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko azahura na Perezida Donald Trump, ndetse akanashyira umukono ku masezerano ya nyuma aherekeza amasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025.
Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi bazahurira i Washington DC tariki ya 23 Ukwakira, ariko ntibyashobotse kuko intumwa za RDC zanze gushyira umukono ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.
Amerika igaragaza ko aya masezerano ya nyuma y’u Rwanda na RDC, azafasha akarere k’Ibiyaga Bigari kugira amahoro n’iterambere rirambye, binyuze mu bufatanye mu rwego rw’ubukungu.
Byitezwe ko mu rwego rwo kuyubahiriza, u Rwanda na RDC bizifatanya mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, guteza imbere ubucuruzi n’urwego rw’ubuzima no kurinda pariki.
Nubwo Amerika ishaka ko aya masezerano asinywa bidatinze, haracyari imbogamizi ikomeye yo kuba Leta ya RDC itaratangira gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR; ibyari gutuma u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho yari yarahawe iminsi 90.


