Mon. Jan 26th, 2026

Brig Gen Godfrey Gasana yagizwe Umupilote wihariye wa Perezida, naho Col Dan Gatsinzi agirwa Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa.

Mu ijoro ryo kuri  uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 ni bwo Perezida Kagame yatanze izi nshingano ndetse zihita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Usibye kuba Brig Gen Godfrey Gasana, yagizwe Umupilote wihariye wa Perezida, yanahawe izindi nshingano zo kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Brig Gen. Godfrey Gasana ari asanzwe n’ubundi ari Umupilote. Mu 2023 nibwo yazamuwe kuri iri peti afite ubu avuye ku rya Colonel, icyo gihe akaba yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Col Dan Gatsinzi wagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa we, yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel.

Brig Gen Godfrey Gasana yagizwe Umupilote wihariye wa Perezida


Col Dan Gatsinzi yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *