Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Mobicash Rwanda Ltd,ikigo gitanga serivisi z’imari zikorerwa kuri telefoni zigendanwa,
Iri hagarikwa rizamara amezi atatu uhereye tariki 23 Mutarama 2026, rikaba ryatewe n’uko Mobicash “yaranzwe n’imikorere itubahirije amategeko n’amabwiriza agenga ibigo bitanga serivisi zo kwishyurana.”
Ni ihagarikwa BNR ivuga ko rishingiye ku ngingo ya 34 igika (e) n’Itegeko n° 74/2023, rigenga abatanga serivisi zo kwishyurana.
Mobicash yabujijwe gukomeza gukora ibikorwa byo gutanga serivisi zo kwishyurana cyangwa kwakira amafaranga y’abakiriya.
Icyakora, ngo abakiriya bose basanzwe bafite konti bazakomeza kugira uburenganzira busesuye ku mafaranga yabo kandi bashobore kuyabikuza. Ibi bizagenzurwa na BNR bya hafi kugira ngo irinde abaguzi.
Mobicash isanzwe itanga serivise zo kwishyurana kuri telefoni nk’ikigo cyigenga kidashamikiye ku bigo by’itumanaho.
Kwishyurana no guhererekanya amafaranga binyura ku ba agent, ikagira kandi uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura abacuruzi, ndetse no kwishyura serivisi rusange cyangwa ubwishingizi bw’indwara biciye ku rubuga Irembo.
MobiCash ikoresha ikoranabuhanga rituma serivisi zayo ziboneka kuri telefoni zigendanwa, mudasobwa zigendanwa na tablets.
BNR irashishikariza abakiriya n’abandi baturage gukoresha ubundi buryo mu kwishyura serivisi zatangwaga na Mobicash.
Urutonde rw’abatanga serivisi zo kwishyurana bafite impushya ruboneka ku rubuga rwa BNR, https://www.bnr.rw/paymentsystem.

