Wed. Apr 8th, 2026

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka ’Walk to Remember’ rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2026.

Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo rwitabiriwe n’Abantu bari mu ngeri zitandukanye, rusorezwa kuri BK Arena ahari kubera umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka “Walk to Remember” rwabanjirijwe n’ igikorwa cyo kwibuka nyirizina cyabereye ku Rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Muri BK Arena Perezida Kagame yongeye gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bavuye mu mwijima umucyo wongera kubamurikira.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri Iyi nshuro ya 32 u Rwanda rwibuka Abatusti bazize Jenoside umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma y’uko amahanga atereranye abicwaga kandi umugambi waracuzwe babizi ntakizongera gutuma u Rwanda rupfa ubwa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *