Ikipe y’Igihugu ya Mali yabonye itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027, nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane wo mu Itsinda K warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro yari yuzuye abafana mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.
Amavubi yagiye gukina uyu mukino ashaka kwihimura kuri Mali yayitsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye i Bamako.
Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, buri kipe igerageza guhererekanya neza ariko gutera mu izamu bikagorana.
Mu minota 15, Mali yatangiye kubonana neza hagati mu kibuga ndetse irema uburyo butandukanye bugana ku izamu.
Iyi kipe yakomeje gukina neza bidatinze ku munota wa 28, Modibo Sagnan yafunguye amazamu ku gitego yatsindishije umutwe, ku mupira wari uvuye kuri coup-franc Daouda yatereye mu ruhande rw’izamu.
Mu minota 30, Amavubi y’u Rwanda yagowe no kwibona mu mukino dore ko no guhererekanya umupira byari byanze, abakinnyi b’inyuma basa n’abafite igihunga.
Ku munota 31, Amavubi yarokotse gutsindwa igitego cya kabiri nyuma yaho umunyezamu Ntwari Fiacre agiye gufata umupira akanyerera, agiye kuwamburwa na Kamory Doumbia awukuraho usanga Sinayoko uwuteye hejuru y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye Mali yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Amavubi yatangiranye impinduka Biramahire Abbedy asimbura Mugisha Gilbert.
Izi mpinduka zongereye imbaraga mu busatirizi bw’Amavubi, ikipe itangira kugerageza uburyo bw’igitego harimo umupira Byiringiro Jean Gilbert yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Leroy Jacques Mickels awukinnye awutera ku ruhande.
Mu minota 60, Amavubi yakomeje gusatira izamu rya Mali ibifashijwemo n’umurindi w’abafana bari muri Stade Amahoro harimo ishoti rikomeye ryatewe na Bizimana Djihad rifata ku nkokora y’umukinnyi wa Mali, abakinnyi b’Amavubi basaba penaliti ariko umusifuzi arabihorera.
Mu minota 70, Amavubi yakomeje gusatira ashaka uko yishyura, ariko ubwugarizi n’umunyezamu wa Mali bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 89, Mali yatsinze igitego cya kabiri ku mupira watakajwe na Mugisha Bonheur ufatwa na Kyassou Diarra awinjirana mu rubuga rw’amahina, ahita aroba umunyezamu Ntwari Fiacre wari wasohotse ujya mu rushundura.
Umukino warangiye Mali yatsinze Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0, ihita ikatisha itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027, nyuma yo kuzuza amanota 12 mu gihe hasigaye imikino ibiri.
Nubwo Amavubi yatsinzwe na Mali, amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu Gikombe cya Afurika aracyahari kuko Cap-Vert yatsinzwe na Liberia ibitego 2-0.
Kugeza ubu mu Itsinda K, Mali ni yo iyoboye n’amanota 12, ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota atandatu ni mu gihe Cap-Vert na Liberia banganya atatu.
Iyi mikino izongera gukinwa muri Werurwe 2027 hakinwa ibiri isoza, aho u Rwanda ruzakira Cap-Vert mbere yo gusoza kwa Liberia.



