Sat. Nov 23rd, 2024

Mu ijoro ryo ku wa 13  rishyira ku wa 14 Ukuboza 2019 nibwo Nabami Namahoro Espérance wari utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yatemwe mu mutwe n’igisambo kugeza ubu kitaramenyekana, arwara iminsi mike ahita yitabimana, kuri uyu wa 29 Ukuboza yashyinguwe.

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abayobozi mu Karere ka Muhanga

Uyu mubyeyi Nabami Namahoro Espèrance mbere y’uko apfa yabwiye umugabo we Muhizi Jotham ndetse n’abo mu rugo rwe ko yatashye ubukwe bw’umuvandimwe we  i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ubukwe buhumuje yigira inama yo gutaha.

Avuga ko yanyuze mu ishyamba aho i Rebero ariko yumva mu mutima afite ubwoba kubera ko hari mu mwijima kandi ari saa tatu z’ijoro, ageze hafi n’umuhanda wa Kaburimbo atangira gushima Imana ko asohotsemo amahoro.

Yabwiye umutware we ko atangiye kwishima ko bimubereye byiza, yaje kwisanga muri rigole itari hafi n’aho yari ahagaze, bigeze saa sita z’ijoro avuye muri Coma yisanga yuzuye amaraso umubiri wose yatemwe mu mutwe.

Umuntu ushinzwe umutekano ngo ni we wamubonye bwa mbere muri rigole amutegera moto ajya mu Bitaro.

Muhizi Jotham avuga ko ageze mu Bitaro Abaganga batangiye kumwitaho bavura ibikomere yari afite, bahita bamwohereza mu Bitaro bya Kabgayi hafi y’umuryango we.

Ageze i Kabgayi abaganga baramusuzumye basanga amaraso yaraviriye ku bwonko bamwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK) kugira ngo abagwe.

Mu buhamya bwe Muhizi Jotham, umugabo wa Nyakwigendera, avuga ko umugore we yinjiye mu iseta saa sita z’amanywa, saa kumi za nimugoroba atungurwa no kumva Dogoteri amuhamagara amubwira ko amuzaniye inkuru mbi, ko umugore we yapfuye.

Yagize ati: “Nta kibazo twabonaga afite mu iseta ndetse twasanze nta burwayi bundi yari afite, ariko dutunguwe no kubona umwuka umushizemo twarangije kumubaga.”

Muhizi avuga ko yasabye ko bamwereka umudamu we, barabikora arangije ashima Imana mu isengesho asaba ko imwakira.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu ijambo rye, ryo gushyinguriya uriya mubyeyi yahumurije umuryango wagize ibyago, awusaba kwihangana avuga ko uwishe uyu nubwo atabashije kumenyakana azabibazwa.

Nabami Namahoro Espèrance asize abana 12 n’abuzukuru 8, ababanye na we bavuga ko yitondaga akagira ituze.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

By admin

One thought on “Muhanga: Umubyeyi wishwe n’igisambo yashyinguwe, yibwe Karasharamye na FRW 400”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *