Wed. Mar 19th, 2025

 Itangazo Umuseke ufitiye kopi rivuga ko mu rwego rwo guhangana n’abantu bagendaga bambuye ibitaro amafaranga kandi byarabacumbikiye, guhera taliki 01, Mutarama, 2020 uwo ariwe wese( niyo yaba akorana n’ubwishingizi runaka) azajya abanza atanga amafaranga runaka y’ingwate mbere yo guhabwa serivisi.

Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa 31, Ukuboza, 2019 rigashyirwaho umukono na Dr Philbert Muhire rigira riti: “ Ibitaro bikuru bya Ruhengeri biramanyesha ababigana bose ko nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abahabwa serivisi bakagenda batishyuye bigatuma ibitaro  bihora mu gihombo,   guhera taliki 01, Mutarama, 2020 , abazajya bahabwa igitanda bazajya bishyura caution( ingwate) mu buryo bukurikira…

Twagerageje kuvugisha Dr Philbert Muhire ngo atubwire uko igihombo baterwaga n’abantu bagenda batishyuye igitanda cyanganaga ariko ntiyabasha kwitaba telefoni ye.

Isomere itangazo ryose aho hasi:

Iri tangazo rivuga ko nyuma yo guhabwa igitanda nta yindi serivisi uzabona utishyuye caution

UMUSEKE.RW

By admin

8 thoughts on “2020: Nyuma yo guhabwa igitanda mu bitaro bya Ruhengeri uzajya utanga ingwate”
  1. Umuyobozi ushishimura Itangazo ririmo amakosa y’imyandikire naryo ni rya reme ry’uburezi riri hasi. Afite services nyinshi zagombye gusoma iryo tangazo nka gatanu mbere y’uko rishyirwa ku ka rubanda.Ikindi nibaza, iyo ashizemo ukabura andi ushyiramo bazakujugunya hanze? Ariko iyi mitiweli bayidusobanurira bitangira siko batubwiye.

  2. Icyo cyemezo ndumva gikaze; icyambere numva habanza kwita kubuzima bw’ umurwayi ibindi bikaza nyuma, naho gushyira amafaranga imbere ubuzima inyuma ibyo sibyo kabisa

  3. Ariko mbaze ?urwanda rwaba rucyiri igihugu cy’abanyarwanda cg rwragurishijwe ntitwabimenya?

  4. Mwaramutse? Kayita nkubu ubajijwe icyo ushingiraho uvuga ko igihugu cyagurishijwe wakibona? Tuvuge ko ubivugishijwe na ririya tangazo? Ni byiza gutekereza kubyo tuvuga cg kwandika. Iyi system irata igisubizo kuri management ya hospital kuko bishobora kuba bikorwa nahandi mu gihugu ariko kandi niba ubibonamo ikibazo watanga inama cg ubusongerangingo nk’umuti usubiza iki kibazo cyagaragajwe kugira ngo gikemuke aho kuvuga ariya magambo. Murakoze

    1. Wowe wibasiye Kayitare sinzi imyaka ufite n’akazi ukora. Cyangwa nawe uri saparaya w’ibitaro akaba ariho uvana ubwo byiyemezi kuko butuma ugaburira umwana uvuza umugabo cyangwa umugore wawe kwa Nyirinkwaya igihe arwaye? Reka nguhe ingero zifatika u Rwanda ni igihugu kikennye kera centres de santé zabagaho nta muturage warihaga nta mitiweli zabagaho.Wapfaga kubona abantu baguhekera umurwayi bakamugezayo haba ingobyi, imodoka byose bikaba biracyemutse ukize agakira upfuye nawe nuko (Aha umuntu yakwitabaza imibare ya OMS kugirango turebe espérance de vie umuntu yabaga afite icyo gihe akanagereranya n’ubu) Ubu iyo urebye umuturage wo mu cyaro ufite abana 4 utunzwe n’isuka ugashyiraho iyo mitiweli, ukongeraho amafaranga y’ishuli atakiri ibihumbi 7 ubu asigaye arenga 200milles, ukongeraho ko aramutse afashwe n’umusonga abonye amahirwe yo kugera ku bitaro umuteraka aho kuko atatanze amafaraga ibihumbi 10 urumva hatarimo ikibazo? Ese azapfira imbere y’ibyo bitaro nibyo ushyigikiye? Ese leta ntabwo izabibazwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *