Abana bo mu Karere ka Rubavu barifuza ko umwaka wa 2020 wazaba uwo kwamagana ihohotera ribakorerwa, basaba ubuyobozi gushyiramo imbaraga ihohotera ribakorerwa rikaranduka burundu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwateguye ku munsi ubanziriza Ubunani, igikorwa cyo gusangira n’abana 150 baturutse mu Mirenge 12 mu rwego rwo kwishimana na bo bigishwa indangagaciro ziranga Umunyarwanda nyawe.
Abana bamagana ibiyobyabwenge n’imirimo mibi ibakoreshwa. Bavuze ko batangiye urugamba rwo kwamagana yaba ihohotera, n’ibiyobyabwenge n’imirimo mibi ikoreshwa abana.
Igiraneza Kevine afite imyaka 12 yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, avuga ko ashimishijwe no gusangira n’abayobozi umunsi mukuru ndetse bakaba banabaganirije gahunda za Leta.
Ati “Aha twahigiye byinshi kuko abayobozi batuganirije ibizatugurira akamaro, batuganirije ku bijyanye n’ihohotera rikorerwa abana, imirimo mibi ibakoreshwa ndetse no kwamagana ibiyobyabwenge. Twe twiyemeje kwamagana ibyo byose mu mwaka wa 2020.”
Kwizera Bosco afite imyaka 13, yamagana abagabo bafata abana ku ngufu, asaba abana kuzajya bamenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano mu gihe babonye umuntu wese ugiye kubahohotera.
Yagize ati “Tuzakomeza kwamagana abagabo bafata abana ku ngufu, ntabwo tuzihanganira iyo mico yabo mibi aho tuzabona umuntu wese ugiye guhohotera umwana tuzamenyesha inzego z’umutekano, n’abayobozi kandi ijwi ry’umwana rigere hose.”
Pacifique Ishimwe umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bateguye iki gikorwa kugira ngo basangire n’abana bafite ababyeyi ndetse n’ababa ku muhanda, banabaganiriza ku buryo basubizwa mu miryango yabo.
Yongeraho ko buri mwaka bazajya bagirana ibiganiro n’abana bagasangira umunsi mukuru wa Noheri n’Ubunani.
Mu byo baganirije abana harimo na gahunda za Leta, yabwiye abana ko bakwiriye kwamagana ihohotera ribakorerwa abo babona ko bashaka kubangiza bakamenyesha ubuyobozi bubegereye.
U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohotera rikorerwa abana ririmo kubakubita. Igihugu cyashyizeho amategeko arengera abana, n’arwanya ihohotera ribakorerwa.
Mu Rwanda 49% by’abana bahura n’ihohotera ritandukanye.
UMUSEKE.RW i Rubavu
Ahubwo se nta kuntu ibikoresho bikenerwa mu isuku y’abana bato (urugero Pampers) byasonerwa imisoro, bigatuma igiciro cyabyo kigabanuka bikagera ku bana benshi?
Ibi bintu ni byiza bibe umuco