Umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza (AERG), Emmanuel Muneza avuga ko umusaruro uva ku matungo (inka n’ihene) bagabiwe na Perezida Paul Kagame ubafasha mu kwikemurira ibibazo, ntibakomeze kugora Ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG).
Ariya matungo yororewe mu rwuri ruri mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Agizwe n’inka 91 n’ihene 105.
Ziriya nka zatanzwe na Mme Jeannette Kagame, ingabo z’u Rwanda, abanyamuryango ba AERG n’abandi bafatanyabikorwa.
Amatungo afite ubutaka bwisanzuye yahukiramo, aba mu biraro bya kijyambere, akagira amabuga ashokamo ndetse n’abaganga bayitaho.
Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga amashuri yisumbuye na Kaminuza, bafite isambu ya hegitari 130, muri zo izirenga 60 zikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere.
Emmanuel Muneza uyobora AERG ku rwego rw’igihugu yabwiye Umuseke ko iriya sambu ari umurage w’umuryango wa Perezida Kagame Paul wo kugira ngo na bo bace akenge, bawubyaze umusaruro.
Avuga ko batamutengushye ahubwo bakora ibishoboka byose kugira ngo umusaruro uva muri iriya mitungo, ube ufatika kandi ubunganire mu bikorwa bigenerwa abanyamuryango.
Ati “Umukamo tuwushyira amakusanyirizo nk’abandi borozi bose ariko iyo urutoki rweze turagurisha tugakuramo hafi miliyoni 5 Frw. Aya atwunganira mu gufasha abavandimwe bacu bagize ibibazo byihariye, ntiduhore tugondoza Ikigega FARG.”
Muneza avuga ko hari imishinga ishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bari gukorana kugira ngo ibikorerwa muri iriya sambu yabo bizarusheho gutanga umusaruro kandi ibe isambu y’ikitegererezo mu Rwanda ku bashaka gukora ubuhinzi n’ubworozi.
Ibikorerwa biri muri iriya sambu ya AERG mu mafoto:
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Congratulations to H.E KAGAME