Sun. Nov 24th, 2024

Mu biganiro byahuje abikorera n’abayobozi b’amabanki bo mu karere ka Muhanga n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, Guverineri  CG Gasana Emmanuel uyobora iyi Ntara yasabye ko hashyirwahp itsinda rigamije kwihutisha Iterambere n’Ubukungu by’Akarere.

Guverineri CG Gasana yasabye ko hajyaho komite ishinzwe gukurikirana ko ibivugwa bitaba amasigarakicaro

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel yabanje kwereka  izi nzego amahirwe ahari yatuma  babyaza inyungu amafaranga bashora bakazamura Iterambere ry’Akarere batuyemo.

Avuga ko kugira ngo ibikorwa bivugwa bizabyare umusaruro, hagomba kujyaho itsinda rikurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Yagize ati “Ndifuza ko mushyiraho Komite kugira ngo ibyo tuvuga  bitaba amasigarakicaro.”

Gasana avuga ko ririya tsinda rigomba  kwita mu kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo uru rwego rukomeze kugira impinduka mu iterambere ry’abaturage.

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Muhanga, Karamira  avuga ko  hari Miliyari 20 zashyizwe mu Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2020 zizashorwa mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho y’abaturage.

Gusa avuga ko  habayeho ubufatanye  buri wese agashyira Imbaraga muri iki gikorwa, byakwihutisha iterambere ry’Akarere.

Ati “Habayeho ubwitange buri wese ashobora gutera inkunga Akarere kimwe nuko Imiryango itari iya Leta ibikora kandi bikazamura Akarere.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Théobald avuga ko ibikorwa by’iterambere bizubakwa muri aka karere bigomba gukurikiza igishushanyombonera cyako.

Ati “Ibi bigomba kujyana no kwegereza abaturage Amashanyarazi n’amazi, ahantu hataragera  ibikorwaremezo.”

Hari abanenga Abikorera ko batishyira hamwe kuko na Hoteli bagombaga kubaka imaze imyaka irenga 10 itari yubakwa.

Gusa bagashima ko ubu hari abikorera 52 bishyize hamwe bakaba baratangiye gukusanya  imigabane ya Miliyari zikabakaba 5 zo kubaka isoko.

Muri ibi biganiro  bakaba bemeranyijwe ko hashyirwaho itsinda rigizwe na PSF, Ishuri Gatolika rya Kabgayi, Abanyamadini,  Ubuyobozi bw’Akarere,  RAB, REMA, n’Ikigo gishinzwe Gaz, Peteroli na Mine mu Rwanda.

Guverineri Gasana yaganiriye n’abikorera mu karere ka Muhanga
Bamwe mu Bikorera bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko biteguye gushora Imari
Perezida wa Njyanama Shyaka Théobald avuga ko ibikorwa by’iterambere bikwiriye kubahiriza igishushanyombonera

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

By admin

One thought on “Muhanga: Guv. Gasana yasabye ko hajyaho komite ishinzwe kwihutisha iterambere”
  1. Hari umwanditsi wigeze kuvuga ati niba ushaka ko inzovu, inka indogobe, intama ziruka ati ujye uzoherezaho inzuki zizidwinge. Nibyo ziriruka gusa ziruka cyane ariko zitana.Ibi uyu muyobozi avuze ni za risayikoringi n’ubundi dusanzwe tuzi. Ati abantu batari kwandika hano mu nama basohoke. Ubwirwa n’iki niba ibyo uvuga nta muntu udakeneye ikaramu n’agakaye kandi ubifata vuba kurusha abo bari kwandika?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *