Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera avuga ko vuba aha Polisi iri butangize gahunda yise Rengera Umwana igamije gukorana n’inzego zifite aho zihurira n’abana kugira ngo abana barindwe icyabahungabanya icyo aricyo cyose. CLADHO ivuga ko sosiyete sivile izishimira gukorana nayo ku nyungu z’umwana w’u Rwanda.
CP Kabera avuga ko iyi gahunda iri kunonosorwa k’ubufatanye n’ibigo bya Leta cyangwa iby’abigenga kugira ngo umwana akomeze kurindwa icyamuhungabanya.
Avuga ko Polisi izashyira ingufu mu kureba ibivuna abana harimo imirimo ivunanye, guhozwa ku nkeke, n’ibindi bituma umwana adakura neza.
Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO akaba ashinzwe guhuza ibikorwa muri iriya mpuzamashyirahamwe avuga ko icyo gitekerezo ari kiza kandi ko ngo imiryango ya sosiyete sivile ikora ku buranganzira bwa muntu izakorana nayo.
Ati: “CLADHO dushyigikiye cyane gahunda ya Rengera umwana igihe izaba yatangijwe na polisi kandi dushima umurava, umuhate, ubufatanye n’ubushake igaragaza mu kurinda umwana ihohoterwa.”
Avuga gahunda nitangira yizeye ko umubare w’abana babihohoterwa uzagabanuka.
Impanuka mu muhanda ngo zagabanutseho 17% umwaka ushize.
Umuyobozi muri Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda CP Mujiji Rafiki avuga iyo urebye uko impanuka zagenze umwaka ushize impanuka zagaragaye zari 4 661. Izi ngo ni impanuka zose mu ngeri zose.
Avuga ko muri 2018 habaye impanuka 5611 bityo ngo ugereranyije n’uko bimeze ubu zagabanutseho 17%.
Commissioner Mujiji avuga ko kimwe mu byatumye zigabanuka ari Gahunda ya Gerayo Amahoro.
Assistant Commissioner of Police Kayihura Charles ukora mu ishami rya Polisi rishinzwe ishami rya Polisi rishinzwe gushyira ibintu mu buryo( public order) avuga ko ibyaha byagaragaye muri rusange harimo ibyo gukoresha ibiyobyabwenge, konona abana, ubujura, n’ibindi.
ACP Kayihura avuga ko uretse ibyaha byagaragaye muri rusange ngo hari ibyo Polisi yakoze kandi neza mu mwaka ushize harimo gucungira umutekano abitabiriye inama zitandukanye mu Rwanda.
Umwaka ushize Polisi ivuga ko yacungiye umutekano inama zitandukanye harimo iya ICASA, YouthKonnect, Inama y’igihugu y’umushyikirano, gucungira umutekano abitabiriye ingendo z’iyobokamana i Nyaruguru, abarangije amashuri ya Kaminuza ,kwita Izina n’ibindi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Hari abana bato cyane bamwe batagira amahirwe yo kugerwaho n’ibikoresho by’isuku (Pamperisi) kubera uguhenda kwabyo. Abaharanira uburenganzira bw’abana bazakore ubuvugizi imisoro yabyo izagabanuke.