Sat. Sep 21st, 2024

Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) urasaba inzu isohora ibitabo Larousse yo mu Bufaransa gukosora inyandiko yayo iherutse kujya hanze ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

IBUKA yibutsa Larousse ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside atari ubwicanyi hagati y’Abahutu n’Abatutsi

Larousse imenyerewe mu gusohora ibitabo, iherutse gusohora inkoranya y’Igifaransa ivuga ko mu Rwanda habaye intambara hagati  y’ubwoko bubiri bw’iki gihugu (Abahutu n’Abatutsi).

Bamwe mu banyarwanda n’inshuti zabo zizi amateka y’u Rwanda, banenze iyi nzu bavuga ko yagoretse amateka ndetse bayisaba kubihindura kuko iriya nyandiko yayobya abayisoma.

IBUKA  na yo yandikiye iyi nzu iyisaba gukosora iriya nyandiko yasohotse muri uyu mwaka wa 2020.

Mu ibaruwa ifunguye igenewe umuyobozi mukuru wa Larouse, Isabelle Jeuge-Maynart, IBUKA  yibukije iyi nzu y’ibitabo amateka y’ibyabaye mu Rwanda, ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka ahubwo ko yateguwe igihe kinini n’abahezanguni b’Abahutu bari muri Guverinoma zabayeho mbere y’ 1994.

IBUKA ivuga ko mu gusohoza umugambi wabo, abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe k’iminsi 100.

Iti “Hakoreshejwe imbaraga kugira ngo buri wese amenye ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside atari intambara cyangwa ikindi cyose kiri munsi ya Jenoside.”

Uyu muryango kandi wibutsa ko mu rwego rwo guhana abagize uruhare muri Jenoside, Umuryango w’Abibumbye (UN/United Nations) washyizeho urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha rwaciriye imanza abagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Werurwe 2019 habura iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, UN yanasohoye ikemezo kigena ko tariki ya 07 Mata ku Isi hose ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, inakosora inyito yakoreshwaga mbere ko ari ‘Jenoside y’Abatutsi’.

IBUKA kandi yibukije Larousse ko igihugu ikoreramo, Ubufaransa tariki ya 13 Gicurari 2019 cyasohoye iteka rigena ko muri kiriya gihugu hazajya habaho igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iti “Ibi byose ni ibimenyetso bibagaragariza ko mwirengagiza nkana ukuri ku bushake kuko mukuzi. Kuko igihe mwarimo mwandika ku Rwanda mwagombaga gukoresha amakuru nyayo, mukubaha amateka yacu, kandi mukareka kuyobya abantu no guhakana Jenoside yateguwe igamije kurimbura Abatutsi.”

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida wa IBUKA, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, ivuga ko iriya nyandiko ya Larousse yashenguye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iti “Ku bw’iyo mpamvu, turabasaba gufata ingamba zikwiye mu buryo bwihuse mugakosora inyandiko yanyu mugatanga amakuru yizewe mu cyubahiro cy’abarokotse, guhagarika ibikorwa byose bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

IBUKA kandi iributsa undi wese yaba uri mu Rwanda cyangwa hanze yarwo uzashyira hanze inyandiko cyangwa ikiganiro bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, adakwiye guhakana cyangwa gupfobya amateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “IBUKA yanditse ibaruwa ifunguye isaba Larousse gukosora inyandiko yayo ipfobya Jenoside”
  1. Nsanga kuvugako habaye intambara y’ubutegetsi bwari bwiganjemo abahutu n’inyeshyamba zari ziganjemo abatutsi ntawe byabangamira kuko kugeza muri 1993 niko byari bimeze hanyuma haza kuba jenoside yakorewe abatutsi bitabaye ibyo ntabwo wasobanura ukuntu wagiye mu mishyikirano n’abajenosideri ntunabivuge muriyo mishyikirano uti sinshaka kwicarana n’abajenosideri.Ko bamwe nyuma yo kugirana ibiganiro bahuriraga ku kirehule bagasangira wasangira numujenosideri gute?

  2. Kubungabunga ubutegetsi bwawe ushingiye ku macakubiri yatumye ubugeraho, nta kizima gishobora kuvamo ku gihugu. It is political suicide.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *