Sun. Nov 24th, 2024

Abana babiri  b’abahungu basanze bapfiriye mu kiyaga cya Kivu. Kuri iki Cyumweru nibwo umukobwa wabaga muri ruriya rugo yatabaje asaba ko bamufasha kubashakisha kuko yari yababuze. Nyina wa bariya bana yari mu rugendo i Kigali.

Akagari ka Ninzi gakora ku Kivu

Gushakisha bariya bana byakomeje kuri uyu wa mbere mu gitondo baza kubabona bapfuye bareremba mu Kiyaga cya Kivu.

Abapfuye ni uwitwa Iganze Ntwari Shalom w’imyaka itandatu n’undi w’imyaka umunani. Uwasigaye we afite imyaka ikenda.

Amakuru avuga ko mu kagoroba ko ku cyumweru tariki 05 Mutarama, 2020 hari umushumba wagiye kuragira hafi y’ikiyaga cya Kivu, asanga udukweto tw’umwana aradufata aradutahana.

Yumvise bavuga ko hari umwana wapfuye azana za nkweto azereka abaje guhurura bamenya ko ari iz’umwe muri bariya bana.

Bikekwa ko bariya bana babonye iwabo badahari (Nyina yagiye i Kigali, Se ngo amaze hafi umwaka ataboneka, umukobwa wabasigaranye hari aho yari anyarukiye) basimbuka igipangu, bajya gutembera.

Kubera ko ari abana akenshi babaga mu gipangu, ngo babonye ntawe ubareba bajya gutemberera ku Kivu.

Abambere bageze ku mirambo yabo bavuga ko uko bigaragara umwe muri bo yaba yararohamye undi ajya kumutabara bombi barajyana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Emmanuel Kayigi yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko iriya mirambo yabonetse mu kiyaga cya Kivu, ari yo.

Ati: “Nibyo ayo makuru y’uko imirambo ya bariya bana yabonetse mu Kiyaga cya Kivu ni yo, ariko ntawamenya niba baroshywemo cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyabishe kuko tutaramenya ibizava mu isuzuma ry’abaganga.”

Imirambo ya bariya bana yajyanywe mu Bitaro bya Kibogora ngo isuzumwe.

Akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano muri Nyamasheke gakora neza ku kiyaga cya Kivu
Byabereye mu Karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Nyamasheke: Abana 2 bapfiriye mu Kivu, Se amaze iminsi yarabuze”
    1. Janette akomere kubwo kubura abana be kubyakira nti byoroshye ark akomere kuko kwihanga byo yihanganiye byishi ahageze Ni ugukomera???????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *