Sun. Sep 22nd, 2024

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Gatovu bamaze imyaka itatu bonerwa imyaka n’inkende, bavuga ko inkende ziba mu ishyamba ry’umuturanyi zikaba zibonera.

Batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi nibwo bakuraho ikibatunga n’amafaranga bishyurira abana babo amashuri.

Babwiye UMUSEKE ko umuturage witwa MPARAGANA  Jacque yateye ishyamba mu Mudugudu wabo rikaba ari ryo inkende zibonera ziturukamo.

NDAYIZEYE David yavukiye mu Mudugudu wa Gatovu, avuga ko mbere nta nkende zahabaga.

Ati “Mbere ntabwo zahabaga, ubu zononeye abaturage bikomeye. Nta muturage ugishyira imyaka mu nzu kandi abaturage bo muri aka gace niho twakuraga ibidutunga, niba bishoboka ubuyobozi bwadukorera ubuvugizi bakazijyana.”

NYIRASAFARI Consolee yagize ati “Hano nubwo mpahinga ntabwo ari mukwange, ndatisha ariko kubera inkende maze imyaka itatu ntarya ikigori, n’umwumbati kuwubona ntibyoroshye. Abayobozi bari bakoresheje inama tugiye gutera ibigori bavuga ko baziga kuri iki kibazo k’inkende.”

SIBOMANA  Alphonse yagize ati “Ziriya nkende zihamaze nk’imyaka itatu, nahamagaye Sedo w’Akagari mubwira ikibazo ambwira ko cyatanzwe. Nta gisubizo kiraboneka, mfite imirima ibiri zimaze kurya ntacyo nzakuramo.”

Ubuyobozi bwemeza ko buzi ikibazo nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, KAYUMBA Ephrem.

Yagize ati “Nibyo biriya bice birimo inkende zonera abaturage, twavuganye na nyiraho ko agomba gushyiraho ingamba zo kuzikumira kugira ngo zidasohoka, ubwo tugiye gukurikirana turebe ko abikora.”

Avuga ko kuba inkende ziri mu ishyamba ry’umuntu ku giti ke bitandukanye n’uko inyamanswa ziva muri Parike kuko zo iyo zisohotsemo zikonera abaturage hari uko bishyurwa.

Ati “Kubera ko ari umuntu ku giti ke ni we ugomba kudufasha gukumira ko zisohoka zikonera abaturage.”

Donatien MUHIRE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *