Fri. Sep 20th, 2024

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafatiye ibihano Etincelles na Gicumbi FC kubera imyitwarire idahwitse aya makipe yagaragaje mu gice cya mbere cya Shampiyona ya 2019-2020. Aya makipe yahanishijwe kuzakina umukino umwe nta mufana n’umwe uri ku kibuga mu gihe hari abandi bafana b’izi kipe babujijwe kuzamara umwaka badakandagira ku kibuga.

Gicumbi FC

Ibi byemezo byafashwe tariki ya 03 Mutarama 2020 n’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA, ubwo kari kamaze gusuzuma imyitwarire yaranze amakipe, abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi b’amakipe mu gice kibanza cya shampiyona.

Imyanzuro uko ari itanu yafashwe n’aka kanama:

  1. Etincelles FC yahanishijwe kuzakina umukino umwe ku kibuga cyayo nta mufana n’umwe uri muri Stade, kubera imyitwarire idahwitse yaranze abafana bayo, haba mu bimemyetso berekanye n’amagambo babwiye abasifuzi ku mikino ibiri, yabaye tariki 02/11/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga umukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona, ndetse na tariki 20/12/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga na Gicumbi FC umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

 

  1. Abafana b’ikipe ya Etincelles bakurikira: ABOUBA BUTESI, Samuel HARERIMANA na TEGERA Patrick baciwe ku bibuga byose byo mu Rwanda mu gihe cy’amezi 12, kubera imyitwarire itari myiza idakwiye umufana bagaragaje ku mikino ibiri yabaye Tariki 02/11/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga umukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona, ndetse na tariki 20/12/2019 ubwo Etincelles FC yakinaga na Gicumbi FC umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

 

  1. Umukinnyi wa Etincelles FC witwa ATEGEKA Stephen yahanishijwe kumara ukwezi adakandagira mu kibuga, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku mukino wahuje Etincelles FC na Gicumbi FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, aho yashatse gusagarira umusifuzi hafi yo kumukubita.

 

  1. Gicumbi FC yahanishijwe kuzakina umukino umwe nta mufana n’umwe uri muri Stade, kubera ko abafana ba Gicumbi bagaragaje imyitwarire mibi ku mukino w’umunsi wa 7 muri shampiyona y’u Rwanda bakinnyemo na Sunrise, ubwo bitwaye nabi bikabije ku basifuzi bari bayoboye uyu mukino.

 

  1. Umutoza wa Gicumbi FC ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, HARERIMANA Eric yahanishijwe kumara imikino 4 nta gikorwa na kimwe agaragaramo kijyanye n’akazi ke, kubera imyitwarire mibi yagaragarije abasifuzi, agashaka gushyamirana nabo ku mukino wabaye tariki 02/11/2019, ku mukino Gicumbi FC yakinaga na Sunrise FC.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko iyi myanzuro itangira gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2020.

Ikipe ya Etincelle iherutse guhabwa imyenda ya sports na Jacques Tuyisenge wayikuriyemo

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *