Umugore witwa Mukakalisa Agnes w’imyaka 58, umurambo we uheruka kubonwa mu cyobo kirekire kitari gipfundikiye, kuwukuramo byasabye iminsi ibiri, inzego zibishinzwe ziwujyana ku Bitaro bishobora kuwupima mu bijyanye n’iperereza, yashyinguwe aho umuryango we utuye kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama.

Yari atuye mu Kagari ka Kibali, mu Mudugudu wa Ruzo, mu Murenge wa Byumba, abaturage bamusanze mu cyobo yapfuye tariki ya 31 Ukuboza 2019.
Nubwo tutabashije kuganira n’umuryango w’uriya mukecuru kubera agahinda bari bafite, twavuganye n’ubuyobozi bwabafashije kumushyingura.
Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Kibali, Mukankubana Francoise agira ati: “Uruhare rw’Akagari, twafatanyije n’umuryango, twifatanyije na bo turashyingura, turatabara, nta rundi ruhare rw’ibikoresho, keretse gufatanya mu iperereza, tugafatanya amakuru agatangirwa ku gihe.”
Mukankubana Francoise yadutangarije ko ku wa gatanu ushize bari bakoze inama n’abaturage yo gukomeza kwegerana, bagukundana, bagatangira amakuru ku gihe.
Ati: “Kuko iyo uriya mukecuru atangirwa amakuru ku gihe, ntabwo aba yararaye muri uriya mwobo, kubera ko amakuru yatanzwe akerewe.
Ikindi ni ugusaba abaturage ibigendanye n’imisarane ducukura kuyishyiraho ibiti bikomeye, cyangwa beton ku bafite amikoro, nibwo butumwa twatambukije, n’ abadafite ubushobozi bagafashwa kuko hari uba yacukuye umwobo ntabone ubushobozi, kuko nka kiriya cyobo iyo kiba cyaratabwe ku gihe, ntihari kugwamo umuntu.”
Bamwe mu baturanyi buriya mukecuru washyinguwe, baduhaye amakuruko ko yari afite abana 11 ubu abo asize ni 9, bamwe bashatse ingo zabo.
EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI