Indege ya Boeing 737 yarimo abantu 170 yahiriye mu Majyepfo y’Umurwa mukuru wa Iran, Tehran, nyuma y’akanya gato imaze kuguruka.
Iriya mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Mutarama, 2020. Amakuru avuga ko abantu bose bari mu ndege bahiye bagapfa.
Yari ivuye muri Iran igana i Kiev muri Ukraine, ikaba yahiye igeze mu mujyi wa Parand uri mu bilometeri 60 uvuye i Tehran.
Ubuyobozi bw’ikibuga k’indege Imam Khomeini International Airport muri Iran buvuga ko iriya ndege yagaragazaga ibibazo bya tekinike.
Ibyuma byerekana ko iriya ndege yari imaze imyaka itatu gusa ikora kandi yatangiye gushya iri ku butumburuke bwa kilometero 2.4.
Nyuma yaje kugaragara ihira mu murima.
Umwe mu bakozi b’Ikigo cy’ubutabazi muri Iran yavuze ko bagiye gutabara bamwe bakiri bazima, ariko babuzwa n’umuriro wari mwinshi cyane kubageraho.
Indege yari iyo mu bwoko bwa Boeing 737-800, yarimo abantu bose hamwe 176, yari iya Ukraine International Airlines benshi mu bagenzi ni Abanya-Iran.
Flighradar24 ikigo kigenzura ingendo zo mu kirere, kivuga ko urugendo rw’iriya ndege, rwahawe izina “Flight752” rwari tuteganyijwe ku isaha ya saa 5:15 mu gitondo ku isaha ya Tehran, (01:45 GMT) indege yerekeza i Kiev.
Gusa ngo rwaba rwakererewe indege ihaguruka nyuma y’isaha 6:12 mu gitondo i Tehran (02:42 GMT).
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yihanganishije imiryango y’abantu bose baburiye ababo muri iriya mpanuka.
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Oleksiy Honcharuk yemeje amakuru y’uko abari mu ndege bose bapfuye.
Daily Mail
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
RIP all of you.Ntaho bihuriye na missiles Iran yarashe ku ngabo za America muli Irak.Ariko ibi bijye bituma duhora twiteguye urupfu.Twakora iki?Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana,kugirango izatuzure ku munsi wa nyuma.Imana yaturemye,isezeranya yuko abantu bayumvira kandi bakayishaka bashyizeho umwete,nubwo nabo bapfa,izabazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.It is a matter of time.
Imana ifaSHE ABABUZE ABABO BOSE KWIHANGANA. NTA RUGENGO RWIZERWA KURUSHA URWO MU KIRERE ARIKO IMPANUKA YARWO IDUKUNZE KUBAHO KENSHI IYO IBAYE NTAWE UROKOKA, ARIKO NTA KUNDI TUZAKOMEZA KUZIGENDAMO.