Fri. Sep 11th, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo Afurika yakomeza kwishakamo ibisubizo birambye ku bibazo byugarije uyu mugabane.

Ibi biganiro byabaye ku wa Kane, tariki ya 10 Nzeri 2026, ubwo aba bakuru b’ibihugu byombi bari bitabiriye inama ya ‘International Space Summit’.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, hagaragajwe ko Perezida Kagame na Perezida Sassou Nguesso bashimangiye umubano mwiza umaze igihe urangwa hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo.

Aba bayobozi kandi bunguranye ibitekerezo ku bikorwa n’imishinga ibihugu byombi bihuriyeho, banaganira ku kamaro ko guteza imbere ibisubizo bishingiye ku bushobozi n’ubunararibonye bw’Abanyafurika ubwabo, hagamijwe guhangana mu buryo buboneye kandi burambye n’ibibazo umugabane uhura na byo.

Umubano wa dipolomasi n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville usanzwe ukomeye. Muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Congo-Brazzaville, bikaba byarushijeho gutanga umusingi wo kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Muri Ugushyingo 2021, u Rwanda na Repubulika ya Congo byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye. Muri zo harimo ubufatanye mu bya gisirikare, guteza imbere imyigire n’imyigishirize muri za kaminuza, ubutaka, iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi ndetse no kwagura ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Denis Sassou Nguesso byongeye kugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gushimangira umubano no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo guteza imbere inyungu z’ibihugu byombi n’ibisubizo by’Afurika ku bibazo by’umugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *