Fri. Sep 20th, 2024

Ubuyobozi bw’akarere buributsa abaturage borojwe inka muri gahunda ya Girinka kutishimira amafaranga ngo bajyane umukamo w’amata ku isoko ngo bibagirwe abana kuko na bo baba bayakeneye kandi ko iyi gahunda yashyiriweho kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Bibukijwe ko gahunda ya Girinka ifite intego yo kurwanya imirire mibi

Byavuze mu gikorwa cyo kwitura ku bahawe inka umwaka ushize inka cyabereye mu murenge wa Muko ejo tariki ya 09 Mutarama.

Muri iki gikorwa cyatangiwemo inka 12 zikomoka kuri zimwe muri 44 zatanzwe n’umuryango Heifer international Rwanda, abazihawe bavuze ko zabahinduriye imibereho mu buryo bugaragara.

Kamanzi Philippe avuga ko gahunda ya Girinka Munyarwanda yaje ari igisubizo ku miryango yari yarazahajwe n’imibereho mibi.

Gusa anenga bamwe bashyize imbere inyungu z’amafaranga bakibagirwa ko ziriya nka ziba zigomba no gutanga amata yo gufasha abantu kugira imibereho myiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque yasabye aba baturage kwibuka ko intego ya mbere ya Gahunda ya Girinka ari ugutuma abagize imiryango bagira imirire myiza.

Agira ati “Umukamo mujyana ku isoko ntimugomba kwibagirwa abana, kuko bakeneye kunywa amata, ntibagire imirire mibi, kuko iyo muyabahaye bakura neza, bakavamo abantu bakomeye bazadusimbura turi gusaza.”

Yongeraho ko abaturage bahabwa inka bagomba kwegera abashinzwe amatungo mu mirenge (veterinaires) bakabafasha kuzamura umukamo w’amata.

Akarere ka Gicumbi kari muri tumwe dufite abana bafite ingaruka z’imirire mibi zirimo kugwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi nka Bwaki.

Agira ati “Ku buryo inka ikamwa litiro eshatu Itagomba gukamwa litiro ebyiri, ahubwo murusheho gufata amahugurwa ku bworozi bw inka mwongere umukamo w’amata.”

Ntare Cosmos  uhagarariye abafatanyibokorwa batanze inka 44 mu murenge wa Muko umwaka ushize, avuga ko mu myaka ibiri bamaze  guha akarere ka Gicumbi inka zigera kuri 209, uyu mushinga ukaba ufite amahame yo kwiturana, kugira ngo ibikorwa batangiye bikomeze kugera no ku bandi.

Mu murenge wa Muko hari inka 5 354 ariko izitanga umukamo zigera ku 1 300, amata aboneka muri uyu murenge agera kuri litiro 3 000 ku munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, nta lunnete yambaye, Mpayimana Epimaque aha umwana amata
Gitifu w’Umurenge wa Muko Kayiranga Theoard afashe ikiziriko
Abaturage zitarageraho, nabo bafite ikizere

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *