Fri. Sep 20th, 2024

Mu kiganiro n’itangazamakuru Umuyobzi w’Ikigo RITCO gitwara abagenzi hirya no hino mu Rwanda cyasimbuye icyari icya Leta cya ONATRACOM, yavuze ko mu minsi inshize bari bafite umubare munini w’abo batwara uruta kure ubushobozi bwabo, bakaba bongereye imodoka nini 50 mu zo basanganywe mu rwego rwo gukemura ikibazo. Yavuze ko aho bajya hagiye kwikuba kabiri.

NKUSI Godfrey uyobora RITCO avuga ko mu byo bakoze harimo kugerageza kunoza serivise baha abaturage

Nkusi Godfrey uyobora Ikigo RITCO, avuga ko umubare w’abagenzi imodoka za kiriya kigo zatwaye muri 2017 bagera ku bantu 191,000 uyu mubare inshuro zigera ku munani mu 2018 bagera kuri miliyoni 1,7 (abantu 1 749 553).

Muri 2019 abagenzi abagenzi bo mu 2018 biyongereye 49% bagera kuri miliyoni 2,7 (abantu 2 774 584).

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Nkusi Godfrey yagize ati “Uyu munsi duhereye ku modoko twongereyeho turateganya kuzatwara abantu miliyoni 3,5 muri uyu mwaka, ibi bivuze ko tuzongera abantu twatwaraga ku kigero cya 70%.”

Iki kigo cyagiyeho muri 2016 gisimbuye icyari ONATRACOM cya Leta, byagaragaraga ko kitagishoboye kuzuza inshingano Leta yagihaye kubera ibihombo n’imodoka nyinshi zari zishaje zimwe zitakibasha kugenda.

Umuyobozi wa RITCO avuga ko mu byo bashaka kwibandaho harimo gukemura ikibazo k’ibice by’ibyaro bya kure bitageramo imodoka, akavuga ko bazakuba kabiri ibyerekezo (lignes) imodoka zabo zijyamo.

Ati “Ntabwo tureba ubucuruzi mu muhanda wa Kigali-Huye gusa, ahubwo turareba gutwara abaturage guhera i Nyabimata, Kivu, Ruheru (Nyaruguru), uburyo azava i Ruheru akajya i Huye, ibyo atahabonye i Huye akaba yabisanga i Muhanga cyangwa akabisanga i Kigali, turshaka kuvanga ku buryo tuba umusamburo w’ubucuruzi mu gihugu, duhuza ibyaro bya kure hamwe abandi batajya n’Imigi ya kabiri kuri Kigali, no kuri Kigali. Ibyerekezo twari dufite tugiye kubikuba kabiri, twakoreraga ahantu 46, turateganya kujya mu byerekezo 90.”

Nkusi avuga ko hari ubwo usanga abaturage barara muri gare bategereje imodoka izinduka cyane kubera ibikorwa by’ubucurzi bashaka kujyamo, n’impungenge z’uko imodoka ishobora kubacika, RITCO ngo icyo ishaka ni ukorohereza abaturage kurushaho bene izo mpungenge zikavaho.

Iyi sosiyete yagiye ivugwaho ko imodoka zayo zikora impanuka cyane, ubu mu mezi atandatu ashize raporo igaragaza ko nta mpanuka n’imwe imodoka zayo zakoze, ibi ngo byatewe n’ingamba bafashe mu guhugura abashoferi ku bijyanye n’ikoranabuhanga imodoka bagura zifite, kuko ngo byagaragaye ko benshi batari bazisobanukiwe mu bazitwaraga.

Nkusi Godfrey yatangiye gukora muri 2016 ifite imodoka 33, ubu ngo bageze ku modoka 163 mu myaka 3, mu gihe bari biyemeje ko mu myaka itanu bazaba bagez eku modoka 160, agasanga umuhigo wabo mu myaka itatu waragezweho ku kigereranyo cya 84%.

Aho ni imbere mu modoka nshya RITCO yaguze zigera kuri 50

 

Imodoka nini nshya 50 ziraha akazi abashoferi 80

Kimwe mu byagabanyije impanuka nk’uko Nkusi uyobora RITCO abivuga ngo ni ukuba abashoferi batananirwa cyane, abakoze ingendo nini ngo bararuhuka, ndetse imodoka ebyiri zakuranwaho abashoferi batatu.

Avuga ko imodoka nini nshya 50 zaguzwe zizatuma RITCO igira abashoferi bashya 80 bazazitwara.

Izi modoka zaguzwe mu Bushinwa, ngo zifite ikoranabuhanga zisangije. Zifite Internet ya 4G zakoranywe, zifite uburyo bugabanya umuvuduko (Speed Governor) zakoranywe na zo, Umushoferi urengeje umuvuduko wa 60Km/h imodoka ubwayo irawumanira, yajya munsi ya km50/h nabwo imodaka ubwayo ikazamura umuvuduko. Izi modoka kandi zifite ahantu hagenewe gucomeka telefoni (USB) umugenzi akabona umuriro.

Mu mbogamizi RITCO ifite, harimo umurage w’imodoka zishaje zari iza ONATRACOM zigera kuri 80, izi ngo hari gahunda y’igihe kirekire yo kuzikoresha zikazongera kuvamo imodoka nshya, aho bifuza kuzijyana ni muri Kenya.

Nkusi Godfrey ati “Imbogamizi dufite ni iyo gutwara abantu bose, kuko abatugana ni benshi, n’ubu dufite ubushobozi n’ejo mu gitondo twazana izindi bisi 50. Indi mbogamizi dufite twarwanye na yo ni ukunoza serivise, gutanga amahugurwa ku bakozi bacu, bamwe bakata amatike, aho twifuza kugera ntabwo turahagera.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “RITCO igiye gukuba kabiri ibyerekezo ikoreramo harimo no kujya mu cyaro kure”
  1. Mukomereze aho rwose birashimishije transport ifatiye runini igihugu iyo idakora neza iterambere risigara mundirimbo, harakabaho urwanda n’abanyarwanda

  2. Nonese umuturage ashatse gushyiramo iye nka handi muri East Africa birashoboka cg????????????

  3. Ziriya Bus za Ritco ifite, icyampa zikazaza gukora muri Kigali. Nsigaye nyuzamo nkagirira agashyari abakora ingendo mu ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *