Fri. Sep 20th, 2024

Abahanzi bakizamukabo mu karere ka Rubavu bagiye guhurira mu irushanwa hagamijjwe kuzamura impano yabo. Ku ikubitiro bizatangirira ku bahanzi 24, umuhanzi uzatwara iri rushanwa akazahembwa amafaranga Miliyoni Frw 2.

Ni irushanwa rigamije kuzamura impano z’urubyiruko rw’i Rubavu

Ubusanzwe mu Rwanda hari urubyiruko rugaragaza impano, benshi muri bo bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kuba bagera ku rwego rushimishije.

Adolphe Shyirakera (izina ry’ubuhanzi ni Mr BLACK)ni umuhanzi utuye mu mujyi wa Rubavu akavuga ko ririya rushanwa rizabafasha kuko babwiwe ko uzaba uwa mbere bazamuhuza n’abahanzi bakomeye bagakorana indirimbo ndetse akabona n’igihembo.

Asaba ko iki gikorwa cyazafasha abahanzi batari bamenyekana kuko kenshi babura aho banyuza ibihangano byabo rimwe na rimwe ibyo bigaterwa n’ubukene.

Shyirakera( Mr Black)asaba n’abandi bashoramari bo mu karere ka Rubavu guteza imbere umuziki kuko baza babafashije urubyiruko.

Niyigena Sano Francois uyobora umuryango witwa Easy and Possible avuga ko kiriya gikorwa ari uburyo bwo gufasha abahanzi bakiri bato bo mu karere ka Rubavu kuzamura urwego rwabo.

Asobanura ko umuhanzi wa mbere azajya ahembwa igihembo cy’ibihumbi Frw 500 agakorana indirimbo n’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru mu Rwanda ibyo byose bakishyurwa n’ikigo kitwa Little Paris.’

Maurice Darcourt umuyobozi wa Little Paris arashishikariza urubyiruko kugaragaza impano zabo zigatera imbere.

Ngo nawe akunda umuziki kuva akiri umwana akemeza ko biriya agiye gukora azabikora nta nyungu abyitezeho keretse kubona impano z’urubyiruko zizamuka rugatera imbere.

Mu Karere ka Rubavu haturuka abahanzi batandukanye bamenyekanye  mu Rwanda barimo Abayizera Marie Grace(Young Grace) ,Mazimpaka Rafiki, Ashimwe Dominique, Patient Bizimana n’abandi.

Patrick Maisha

UMUSEKE.RW/Rubavu

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *