Fri. Sep 20th, 2024

Mu ijambo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yagejeje ku bitabiriye isengesho ryo gushima Imana riba buri mwaka( National Prayer Breakfast) yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhora bashima Imana kuko ngo aho yakuye u Rwanda ari kure.

Jeannette Kagame avuga ko aho u Rwanda rugeze rugomba kubishimia Imana

Madamu Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya 1994 abantu bake ku isi ari bo batekerezaga ko u Rwanda rwazongera kuba ruzima, rugatera imbere ku rwego ruriho muri iki gihe.

Avuga ko iyo witegereje aho u Rwanda rugeze mu kunga abarutuye, mu iterambere no kugira umutekano usanga Imana ari iyo gushimirwa.

Ati: “Tugerageje kuvuga ibyo Imana yakoreye u Rwanda ntitwabirangiza. Iyo tubitekereje bituma dushima bikatuzamura kandi tukumva twakora ibyinshi kurushaho. Ubuzima bwabu bubereyeko gushima Imana . Imana niryo shingiro ryo gushima kwacu.”

Jeannette Kagame avuga ko kuba Abanyarwanda batuje bakaba babanye mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibintu bamwe babonaga ko bidashoboka .

Ubu ngo kuba ubumwe n’ubwiyunge bigaragara mu Banyarwanda nyuma y’ibyo baciyemo ari ikintu cyo gushima Imana.

Avuga ko urugendo rwo guteza imbere u Rwanda rukomeje kandi ko urubyiruko arirwo rubikora kandi ngo rugomba kuzakomeza kubikora neza kurushaho.

Asaba abato kumva ko ibyo ababyeyi babo n’abandi bagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba uko ruri ubu ari ibintu by’agaciro kanini, bityo babirinde.

Umufasha w’Umukuru w’igihugu avuga ko ibyo u Rwanda rucamo bisigara mu mateka yaryo, rukabisoma kandi rukabivanamo isomo ry’igihe kirekire.

Isengesho ryo gusabira igihugu ryabaye kuri uyu wa 12, Mutarama, 2020 ryatumiwemo abashyitsi bo mu bihugu by’Africa, USA, n’Uburayi.

Mufti w’u Rwanda yari ahari
Ni abandi bari mu madini atandukanye bari bahari

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

10 thoughts on “Tuzahora dushima Imana yakuye u Rwanda kure- Jeannette Kagame”
  1. Nibyo koko dukwiye gushima imana yaturemye ikaduha ibyo turya,umwuka duhumeka,amazi,etc…
    Ariko se buriya imana niyo ituma abantu barwana bagatsinda mu ntambara?Urugero,usanga n’abantu batemera imana nabo barwana bagatsinda intambara.Mu byukuri,imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu.Niba China yarateye imbere ikivana mu bukene,ntabwo yavuga ko ari Imana yabiteye kandi China itemera imana.Ntitukitirire imana ibintu byose.

    1. Ndunganira uwitwa Ahishakiye.Wa mugani niba umuntu afashe intwaro agahirika ubutegetsi,ubwo twavuga ko ari imana ibikoze kandi itubuza kurwana?Niba igihugu giteye imbere,ubwo nabyo twabyitirira Imana?Ubu se ko Ubushinwa bwateye imbere cyane,ubwo ni Imana yabiteye kandi batayemera?Mwibuke ko Ubushinwa bwahoranye ibibazo byinshi.Ubwo se tuvuge ko ari imana “yakuye Ubushinwa kure?”.Ntabwo ari byo na gato.Wa mugani,ntitukitirire imana ibintu byose.

  2. Ubwiyunge bw’abanyarwanda, tubupimira ku bwiyunge bw’abanyapolitiki kuko ari bo bagira abaturage ibikoresho, ingwate cyangwa ibitambo by’inyungu zabo bwite. Ubwo bwiyunge bw’abanyapolitiki nyamara ubanza budashamaje cyane kugeza uyu munsi mu Rwanda no mu karere. Abaturage basanzwe se icyo baba bapfa ni iki? Nta mwogoshi wajya guha icyashara ngo akubaze aho uje uva n’icyo uri cyo uzanye cash yuzuye. Motard cyangwa umucuruzi ntiyabikubaza. Ntiwakwinjira muri bus ikarita iriho amafranga ngo shoferi agusohore kubera indeshyo cyangwa inkomoko. Nta muganga ushyiraho ivuriro ngo arivuriremo abo yiyumvamo gusa. Nta muhinzi ujyana umusaruro ku isoko ngo ahitemo abamugurira n’abo adashobora guha umusaruro we. BYOSE BYICWA N’ABANYAPOLITIKI, AHUBWO ABANYAMADINI NABO BAKONGERAMO AKUNYU N’URUSENDA AHO KUBAKEBURA.

    1. Ntabwo imana itubuza kurwana dore ko mu isezerano rya cyera yafasha ba Dawidi kurwana bagatsinda abo bitaga abanzi babo. Abayohova murabeshya cyane! Ko abayehova ari idini rya USA kdi ikaba ariyo yambere ku isi ifite igisirikari gikomeye gishoza intambara aho gishatse mwavuga mute ko Imana y’abayohova(USA)/itubuza kurwana? Cg ibuza kurwana abashaka guhangana n’Amerika gusa?mission mufite ni kirimbuzi

  3. Imana niwe mugenga wa byose. Dusabwa kuyiringira no kuyisaba ariko tukirinda kuyicumuraho. Nitugerageza kwirinda icyaha icyo aricyo cyose muri kino gihugu cyacu, Imana izagiha umugisha n’abaturage bacyo.

    Abayobozi barasabwa gukunda abaturage bayobora, bakabafasha kwikura mu bibazo by’ubukene kandi bakirinda kubaburabuza no kubahungabanya mu buryo ubwo aribwo bwose. Urwo rukundo rugomba kugaragarira mu bikorwa atari mu magambo gusa.

    Si byiza ko abaturage bahora bahangayitse, bagahorana agahinda n’amaganya. Abayobozi bakwiye kwirinda ibikorwa byose bishobora gutera abaturage ihahamuka. Imana ikunda u Rwanda n’abanyarwanda kandi ihora ibitwereka, nitugerageze rero gukora ibiyishimisha.

  4. Ndemeranywa na first Lady gusa aho rwari ruri rwashyizwemo n’abanyarwanda.Nizereko hari isomo twavanyemo usibye ko rimwe na rimwe nshidikanya.

  5. Kuri AHISHAKIYE na KIRENGA kuba china itemera Imana ntabwo bibuza Imana kubagirira neza kabone nubwo babyiyitirira cg babyitirira ibindindi n’ abandi bitewe naho kwizera kwabo gushingiye .{ni Imana ivubira imvura abeza n’ababi kd itanga umugisha itarobanuye rwose.
    kuyemera kwaCU no kutayemera ntibikuraho kugira neza kwayo}

    1. @ Green,ntabwo wumvise ikibazo aho kiri.Ikibazo ni ukwibwira ko Imana ariyo ituma igihugu gitera imbere.Ibyo ni ukwibeshya rwose.Ubuse ko ibihugu byinshi bikennye cyane,nukuvuga ko imana ibyanga?Ikindi nkubaza kandi unsubize,niba uvuga ko Imana ihora igira neza,kuki yishe abantu bali batuye isi ku gihe cya Nowa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *