Sun. Nov 24th, 2024

Gicumbi- Mu bukangurambaga bwateguywe n’amadini n’amatorero bugamije kurwanya ibiyobyabwenge, umwe mu babinyoye igihe kinini witwa Uwababyeyi Zawadi Georgette yatanze ubuhamya bw’ukuntu agakiza ari ko katumye abireka.

Uwababyeyi Zawadi yatanze ubuhamya bw’ukuntu yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge akaza kubivanwamo n’agakiza

Uwababyeyi avuga ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge akiri muto ahereye ku itabi ry’igikamba, akomereza ku itabi ry’isigara ubundi akomereza ku rumogi na mugo.

Avuga ko nta mahoro yigeze abonera muri ubu buzima bw’ibiyobyabwenge kuko yahoraga yafashwe n’inzego z’umutekano zikamufunga.

Ngo nyuma yigiriye inama yo gukizwa none kuva yakwiyegereza Imana ubuzima bwarahindutse.

Ati “Kuva muri 2016 kugeza ubu narabiretse kubera ingaruka zabyo, kuko buri cyumweru nahoraga mfungwa n’inzego z’ umutekano.”

Uyu munyarwandakazi yagiraga inama urubyiruko ko rudakwiye kwishora mu biyobyabwenge kuko bishobora kubaviramo kugwa mu ngeso mbi nk’ubujura n’ubusambanyi bikaba byabata mu manga y’ingaruka mbi nko kwandura indwara zidakira no gufungwa.

CIP Kazimiri Bugingo wari uhagarariye urwego rwa Police muri iki giterane cyo kwamagana ibiyobyabwenge, avuga ko abanyamadini n’amatorero ari abafatanyabikorwa beza mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kuko mu nyigisho batanga bahamagarira abayoboke kwitwara neza.

CIP Kazimiri wagarutse kuri bimwe mu biyobyabwenge bikunze kugaragara mu Rwanda nka Kanyanda n’urumogi, yavuze ko ikoreshwa ryabyo ryiganje mu rubyiruko  arusaba kutagwa mu mutego wo kubyishoramo kuko ari rwo Rwanda rw’Ejo

Ati “Urubyiruko rutarangwa n’ibiyobyabwenge ni bo bazavamo abavugabutumwa beza, abapolisi beza, ndetse n’abazahagarira inzego z’ ubuyobozi mu gihe kizaza.”

Muri iki gikorwa cyazengurutse imirenge yose y’akarere ka Gicumbi, abagiteguye bagiye banyura no mu bigo by’amashuri no mu dusantere dukorerwamo ubucuruzi kugira ngo ubu butumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bugere kuri bose.

Pasiteri Muhayemungu Joseph yasabye urubyiruko guhora batekereza ejo habo no kumenya amahitamo meza.

Yabasabye kutagwa mu moshya yo kunywa ibiyobyabwenge bagatekereza cyane ku ngaruka bahura nazo mu gihe baba babikoresheje.

Yabagiriye inama ko icyatuma bahora mu nzira nziza ari ugukizwa bakajya bahora biragiza Imana mu matorero n’amadini.

Bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBi

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *