Fri. Sep 20th, 2024

Umwana w’imyaka 10 witwa Henriette Umunezero wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza y’i Gasanze bamusanze mu giti cy’ipera yapfuye yambaye umugozi mu ijosi. ‘Bivugwa  ko’ yiyahuye. Iwabo ni mu mudugudu wa Uruhetse, Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba muri Gasabo.

Ngo umwana w’imyaka 10 yimanitse mu ipera

Umuturage uri mu bahurujwe yabwiye Umuseke ko iby’urupfu rwa Umunezero barumenyeshejwe na murumuna we w’imyaka ikenda witwa Odille Mukundiyukuri wari uvuye ku ishuri.

Amakuru avuga ko bariya bana bafite ababyeyi bombi ariko ngo Nyina yari yaratandukanye na Se ajya kubarerera ku wundi mugabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Jeanne Nibagwire avuga ko bishoboka ko uriya mwana ‘yari yarabaye ikibazo’ hagati ya Nyina n’uwo mugabo yaje gushaka, bakaba batamwumvikanagaho.

Ati: “ Uyu mwana yarerwaga n’undi mugabo utari Se bikaba bishoboka ko batamwumvikanagaho bikaza kumutera intimba ikomeye.”

Nibagwire yabwiye Umuseke ko kuba umwana w’imyaka icumi yapfuye bibabaje, yaba yiyahuye cyangwa hari ubundi buryo yapfuyemo.

Ku byerekeye ukuntu bishoboka ko umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yakwimanika mu giti ntawe ubimufashijemo cyangwa ngo abe yishwe akamanikwa mu giti, Nibagwire yavuze ko biri kwibazwaho ari nayo mpamvu yagwanywe mu bitaro bya Kacyiru ngo apimwe hamenyekane iby’urupfu rwe.

Umurenge wa Nduba mu kagari ka Gasanze niho byabereye
Umurenge wa Nduba ni umwe mu mirenge y’icyaro ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

11 thoughts on “Gasabo: Umwana w’imyaka 10 ngo ‘YIYAHUYE’”
    1. Byose birimo guterwa nuko abashakanye benshi batakibana neza.Amaherezo azaba ayahe?Ntabwo nzi aho biganisha iyi si.Gusa biteye ubwoba n’agahinda.Mana yacu dutabare,isi ikomeje kumera nabi.

  1. Attention;
    Kugeza ubu nta kintu na kimwe kerekana ko uwo mugabo mushya ari we nyirabayazana w’ibyabaye. Ntitukihutire kuv…..
    Jye nzi abagabo bareze abana batari ababo bakabakuza, bakabashyingira neza

    1. Hari uwakubwiye se ko yishwe n’uwo mugabo mushya wa nyina?!
      Umugozi yasanzwemo ushobora kugaragaraho ibindi bimenyetso kimwe no kuba kumubiri we hasangwaho ibindi bimenyetso. Gusa Police nayo ntijya isubira mw’itangazamakuru ngo abantu bamenye icyaba cyishe umuntu.

  2. Birababaje cyane cyane. Rwose abantu nibareke gusenya ingo zabo nk’ababigize umukino, kuko bibabaza abana cyane. Ibaze nka se w’aba bana ntazi uko babayeho, nyina nawe yahisemo kubareresha utarababyaye, nyamara yashoboraga no kureka gushaka akitangira abana be, cga nibura akareka bagakura.
    Ababyeyi nibite ku nshingano za kibyeyi bareke gushyira imbere kwishimishiriza imibiri ngo abana babafate nk’abababangamiye kandi batarabasabye kubabyara. Mwibuke ko aba bana twabyaye Imana izabatubaza kubarera ni inshingano kuko natwe abatubyaye baratureze. Bataranakureze uko bikwiye kandi si byo wakwifuriza uwo wabyaye.

  3. Yishwe!! Abo ni leta ishaka kubabaza ababyeyi! N’ejo bundi banaze abana mu kivu!! Mana dutabare

  4. Ibi byo kuvuga NGO umuntu yiyahuye yimanitse mu mugozi tugomba kubyitondera. Hanze aha hari amayeri menshi, umuntu ukwanga ashobora kuza akakuniga(akakwica) yarangiza akakumanika mu mugozi ngo bavuge ko wiyahuye.

    Rwose RIB turayisaba kujya Ishishoza neza muri za investigations ikora.

    Na biriya usanga umugabo n’umugore bapfiriye mu nzu bombi bigakekwa ko umwe yishe undi nyuma nawe akiyica, ushobora gusanga nabyo atari byo. Umwanzi ashobora kuza mu nzu yabo akabica bombi yarangiza agafunga urugi akigendera, bikazakekwa ko aribo ubwabo bicanye. Rwose hanze aha hari amayeri menshi

  5. Nyamara abanyarwanda twitondere ibintu nk’ibi bidasobanutse ! Umwana wa 10 ans ntiyashobora kwimanika mu giti, ntibishoboka. Uwabihuza n’urupfu rw’abana 2 baherutse kurohorwa mu Kivu ntiyaba yibeshye. Imibiri y’abana irakorerwaho ubuhe bushakashatsi ?

  6. Iperereza rikorwe neza uwo mwana ashobora kwicwa akamanikwa mu giti ngo basibanganye ibimenyetso! Ariko bagore mujye gushakana Abana barenze umwe n’ubukene buri hanze aha mufite ibibazo bikomeye byo kutareba kure! Ni gute umugabo yatunga Abana yabyaye n’abo atabyaye?????

  7. Ubwo tugeze aho abana bakekwa ko biyahura noneho ko tugowe. Ariko nyamara abajyanama mu mitekerereze
    barakenewe. Twivuza izindi
    dwara ariko agahinda kageza abantu ku kwiyahura nako Ni ikibazo!!! Manaaa tabara

    1. Rwose ibyo ntibishoboka ko umwanawa 10 and yiyahura kereka umbwiye ngo yakinishije umuti aranywa ariko kujya mu giti akazirikayo umugozi mbese akarangiza igikorwa byo ntiyabibasha. Yishwe nubwo tutahamya uwamwishe naho gukeka umugabo wa nyina byo mubireke na nyina yamwica tubibonye kenshi.abagore bakunda abagabo kuruta abo babyaye. Uwiteka aturengere gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *