Sat. Sep 21st, 2024

Umuyobozi w’Icyubahiro wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan yashimiye Perezida Paul Kagame witabiriye ubutumire bwe mu nama yiga ku iterambere rirambye iri kubera muri kiriya gihugu, amubwira kandi ko yishimiye ibiganiro bagiranye n’ibitekerezo bye byubaka.

Perezida Kagame yaganiriye na Sheikh Mohamed bin Zayed

Perezida Paul Kagame yari yitabiriye iyi nama ikomeye iri kubera i Abu Dhabi, ni n’umwe mu batanze ibihembo byahawe abagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi yanahuye na Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, Umuyobozi w’Icyubahiro wa UAE baganira ku bubanyi bw’ibihugu byombi.

Mu butumwa yanyijije kuri Twitter, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan yashimiye Perezida Kagame kuba yaritabiriye iriya nama kandi agatanga umusanzu we mu biganiro byayitangiwemo.

Ati “Nshimishwa by’ukuri n’ibiganiro tugirana n’ibitekerezo byawe by’ingirakamaro.”

Perezida Kagame na we wanyujije ubutumwa kuri Twitter yashimiye Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan wamutumiye muri iriya nama ikomeye n’uburyo yakiriwe muri kiriya gihugu ndetse n’ibiganiro bagiranye ku mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Na none kandi ni ibyishimo kuri nge kuba naragize uruhare mu kiganiro cyo kubaka ejo harambye ku bariho babyiruka.”

Mu kiganiro yatanze ejo hashize, Perezida Kagame yagarutse ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ikibazo cy’umubare munini w’abaturage bari kuva mu bice by’icyaro bajya gutura mu migi.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko hari gutezwa imbere imigi yunganira Umurwa Mukuru ku buryo abantu batazakomeza kujya kuwirundiramo ahubwo bakajya gutura muri iyi migi na yo iri gushyirwamo serivisi zisa n’izo babonera mu murwa mukuru.

UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Nishimira ibiganiro tugirana n’ibitekerezo byawe by’ingirakamaro- Zayed wa UAE abwira Kagame”
  1. Ni uburyohe gusa gusa!! Nibidufasha kongera kugabanya ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye ku masoko bizaba ari akarusho.

    1. ibiciro by’ibiribwa byamanutse ibishyimbo bireze. Na kaunga igiye kugabanyuka ndabona ibigori bigiye kwera. Ahubwo ibyo bihugu nibikomeze byiyongere bize mu Rwanda byubake inganda tubone akazi ubuzima buryohe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *