Fri. Sep 20th, 2024

Imiryango 67 yo mu karere ka yorojwe inka, zimwe zihita zibyara mu gihe izindi na zo zihaka zenda kubyara. Abazihawe baravuga ko abana babo batazongera kwifuza amata ndetse ko bagiye kubona ifumbire ku buryo imibereho yabo itazatinda guhinduka.

Enye muri zo zahise zibyara

Ni inka zatanzwe ku bufatanye bw’ akarere ka Nyanza n’umushinga Send a cow ukorera muri aka karere.

Umugwaneza Solange, utuye mu kagari ka Butansinda mu murenge wa Kigoma wahawe inka igahita ibyara avuga ko kutorora byatumye batagira intambwe batera kuko mu butaka bwabo ntacyo basaruragamo ndetse ingaruka z’uyu musaruro muke zigatuma abana babo bagwingira kubera imirire mibi.

Ati “Umwaka utaha nk’iki gihe ubuzima bwange buzaba bwarahindutse, nzaba mfite byinshi bigaragaza iterambere kuko ikibazo cyo guhinga nkatahira imvune sineze kubera kubura ifumbire, kurwaza imirire mibi byo ndabisezeye.”

Uyu mubyeyi uvuga ko abana be bagiye kugira imirire myiza, avuga ko azajya anakamira abaturanyi be kugira ngo abana babo badakomeza kugaragaraho imirire mibi.

Umuhuzabikorwa n’umushinga send a cow mu Rwanda, Muhorakeye Angelique yijeje aba baturage bazihawe ko bazakomeza kubaba hafi ku buryo ntacyo bazabura.

Ati “Kuko twifuza ko aba baturage na bo bava mu bukene bakiteza imbere ndetse bagafasha n’abaturanyi kuva mu bukene.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye aba borojwe izi nka ko zikwiye kubafasha kuva mu kiciro kimwe bakajya mu kindi ndetse imibereho yabo igahinduka kandi bagafata izi nka neza batibagiwe no gufasha abaturanyi babo mu rwego rwo kurandura ikibazo k’imirire mibi.

Ati “Inka bahawe zitanga amata, zigatanga ifumbire, si izo tubahaye ngo bazifate nabi cyangwa ngo bazigurishe ahubwo twifuza ko zabavana mu kiciro cy’ubukene bakajya mu kiciro kiza kandi kurwaza bwaki bikarangirira aha.”

Aborojwe izi nka banubakiwe ibiraro kugira ngo hatazagira ubura ikiraro akaba yararana n’itungo mu nzu nk’uko byagiye bigaragara mu bice bitandukanye.

Mu karere ka nyanza ubu hari inka ibihumbi 60 zitanga umukamo ungana na litiro ibihumbi 25 ku munsi.

Muri uyu mwaka w’imihigo 2019-2020, akarere ka Nyanza kazatanga inka zigera kuri 800, ubu bakaba bageze ku gipimo cya 50%.

Hatanzwe inka 67
Abazihawe bahawe n’ibikoresho
Umugwaneza Solange umwe mu borojwe ngo hehe no kongera kurwaza Bwaki
Ntazinda yabasabye ko zizabafasha kwivana mu bukene

UMUSEKE.RW/NYANZA

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *