Fri. Sep 20th, 2024

Abapolisi 33 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa mu bikorwa byo kubungabunga umutekano nko gusaka ibisasu n’ibiturika no gutahura ibiyobyabwenge.

Imbwa basanzwe bazifashisha mu gusaka ibisasu

Aba bapolisi basoje aya mahugurwa ejo hashize tariki ya 16 Mutarama, bitoje gukoresha imbwa 25 Police y’u Rwanda iherutse kunguka zizifashishwa mu gutahura ibi bikorwa bihungabanya umutakano w’abanyarwanda.

Muri izi mbwa 25, harimo 21 izatojwe gutahura ibisasu n’ibiturika mu gihe enye zo zatojwe gutahura ibiyobyabwenge.

Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bine, yatanzwe n’inzobere Anders Issakson wo mu Buholandi usanzwe akora mu gipolisi cyo muri kiriya gihugu.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yasabye abapolisi bahuguwe kuzakoresha ubumenyi bungutse mu gukomeza kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda.

CP Niyonshuti yavuze ko umutekano n’amahoro by’u Rwanda bikwiye gukomeza gushakirwa amaboko kuko ari byo musingi w’amajyambere.

Ati “Zimwe mu ngamba zidufasha kugera ku mutekano usesuye n’iterambere rirambye ni ukugira izi mbwa zidufasha gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu ndetse n’ibiturika nka bimwe mu bihungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo.”

Yagarutse ku bikorwa bikomeje guhungabanya umutekano mu bihugu binyuranye ku Isi birimo Iterabwoba n’ibyaha bikorerwa ku Ikoranabuhanga.

Ati “Mu rwego rwo kubikumira birasaba ko tugomba guhora twiyubaka twongera amahugurwa, ubumenyi n’ubunararibonye kugira ngo tubashe guhangana na byo.”

CP Niyonshuti avuga ko Police y’u Rwanda izakomeza kongera umubare w’imbwa zifashishwa mu gutahura biriya bikorwa bihungabanya umutekano kuko ukiri hasi.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryifashisha imbwa mu kazi ko gucunga umutekano, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka avuga ko ziriya mbwa 25 zizarushaho kongera imbaraga mu gusaka ibisasu n’ibiturika ahantu hanyuranye nko mu modoka, mu nyubako, ahateranira abantu benshi no mu mihanda.
Ati “Twizeye ko abahawe aya mahugurwa yo gukoresha imbwa, biteguye neza gushyira mu bikorwa amasomo bahawe kugira ngo turusheho gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibiturika.”

CPL Habimana Jean Marie Vianney umwe mu batojwe gukoresha imbwa, yavuze ko yambariye gukomeza gutanga umusanzu we muri Police y’u Rwanda mu bikorwa byo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturarwanda.

RNP

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *