Fri. Sep 20th, 2024

*Herman yari Umwarimu ageze mu Nyeshyamba yiha ipeti rya Capitaine
*Bafashwe mpiri mu bitero by’ingabo za FARDC zibaha u Rwanda

(VIDEO) Kuri iki gicamunsi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abagabo babiri, Herman Nsengimana na Théobald Mutarambirwa, wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PS-Imberakuri, bafatiwe muri D.R.Congo mu mitwe yitwaje intaro bazanwa mu Rwanda, ubu bararegwa iterabwoba.

Herman yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga amagambo mabi ku Rwanda

Herman yavuze ko yavuye mu Rwanda muri 2014 ajya kwihuza na Paul Rusesabagina, aza no kuba Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN nyuma y’uko uwazivugiraga, Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’ yari amaze koherezwa mu Rwanda.

Bombi bari Abarimu i Nyanza, undi yigisha muri ETM i Kigali.

Ingabo za Congo zabahaye u Rwanda tariki 16 Ukuboza, 2019. Ubu bombi bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, Kuba mu mutwe w’Iterabwoba no, Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko abavugaga ko bariya bantu baburiwe irengero atari byo, agasaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Avuga ko dosoye igiye gutangira gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaga.

Herman Nsengimana yanze kugaragara ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga yambaye imyambaro ya gisirikare, ashishikariza abantu kujya mu mutwe wa FLN yavugagaga ko abereye Umuvugizi nyuma y’uko Nsabimana Callixte wiyise ‘Major Sankara’ afashwe akoherezwa mu Rwanda.

Mu ijambo yavugiye muri Kigali Arena tariki 1 Mutarama 2020, yizihiza Umwaka Mushya, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bukomeye ku barwanya u Rwanda n’abatarukunda.

Ati “Muri uyu mwaka wa 2019 twateye intambwe nziza, ndende tugera kuri byinshi, turifuza gukomeza, …Abadakunda u Rwanda na bo babonye impamba yabo. Bo nta mahirwe bagira, nta n’ayo bagize, nta n’ayo bazagira, abo ntabwo ari ukubifuriza inabi ahubwo ni uko tubifuriza ineza bakanga kumva.”

Yavuze ko mu barwanya u Rwanda, bagererewe hakaba hasigaye nka 10%, kandi yabasezeranyije ko bazahura n’akaga.

Ati “Ikibazo kibaturukamo abo batifuriza ineza u Rwanda na cyo kimaze gukemuka, kiragenda gikemuka hasigaye nka 10%, ubwo na cyo kiraza gufata umurongo.”

 

Herman Nsengimana ari mu maboko y’Abapolisi, yambaye ishati itukura, na Théobald Mutarambirwa wari Umunyamabanga Mukuru wa PS-Imberakuri
Théobald Mutarambirwa yari Umwarimu muri ETM i Kigali arabireka ajya mu ishyamba
Herman Nsengimana ni we wari wasimbuye Nsabimana Callixte wihimbye Major Sankara ku mwanya wo Kuvugira inyeshyamba za FLN

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW

By admin

16 thoughts on “Herman wasimbuye “Major Sankara” mu Nyeshyamba za FLN yeretswe Abanyamakuru”
  1. Ngizo imbuto zo gufata imbunda ngo ugiye kurwana.Aba bagiye bashaka ibindi bakora?Kurwana ntabwo ari akazi.Impamvu mbivuga,nuko aba bahoze ari abarimu,bimereye neza.Babivamo ngo bagiye kurwana.Numurengwe kabisa.Ubu bapfuye cyangwa bakamugara nibwo bamenya ububi bwo kurwana.Ubu se nibamara imyaka 20 muli gereza,nibwo bazishima?Gutekereza nabi bigira ingaruka mbi ku mibereho yacu.Kurwana ni akazi kabi ku bantu bose.Wenda waba Mwarimu,Mayor,Minister,etc…cyangwa umunyonzi,ariko gukora akazi kagushyira mu kaga ni bibi.

    1. Wowe urikigwari kuvugako utafata imbunda uharanira uburenganzira bwawe.Kandi gutsindwa intambara imwe bibaho.

  2. Aho gupfa uri umutindi wakoresha amaboko yawe wenda ukabivamo. Igihe numviye abanyarwanda barira sinumva impamvu ntawe urajya kwiba bank. Aho gupfa uri umutindi wapfa ugerageza

    1. Iyi mikino ya kiboyi ya Rusesabagina ntabwo ikinirwa ku Rwanda ruyobowe na HE Paul Kagame n’ingabo ze tuzi. Izi nzererezi nazigira inama yo kujya zijya gukubaganira kure y’u Rwanda wenda nka Europe nubwo naho nta garanti nabaha ariko bamara kabiri. Babona aho babwejagurira bafatanije na vuvuzela y’abanzi b’Africa Human Right watch ishinzwe guteza akavuyo muri Africa ngo abantu bicane ibone inkuru n’akazi ko gukora

      1. Peter we uziko nizibika zari amagi? Uwo ni umugani w’ikinyarwanda kandi ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Kuva wabaho wigeze ubona umwami, umuperezida wayoboye u Rwanda atitwa igitangaza mu gihe runaka? Ese ibyo byadusigiye irihe somo?

  3. Ariko rero aho bigeze mbona DRC n’u Rwanda bajya gutanga umusada mu kurwanya za Boko haramu muri Sahel, za Al shababu muri Somalia, aba Narco traffickers muri Mexico,….
    Kuko ibiri kuba wagirango ni film. Uwitsamuye wese, ni ugufatwa mpiri cg akahasiga ubuzima!!

  4. Ari ababikora ari n’ababavugira, bose barebe kandi bamenye ko hari abataryama kubera umutekano w’abanyarwanda. Ikindi,niba atari bamwe mu bijanditse mu mahano yo mu myaka irenga 25 ishize, basi babonye ihumure bararengera bumva ko na bo bagerageza amahirwe yabo. Ariko,biyibagije ko intambara atari ugufata imbunda gusa. Wanafata imbunda ntuhohotere inzirakarengane. Wanazihohotera,ukagaragaza ukuri urwanira.
    None se uvuga ko barwanira uburenganzira bwabo,ni ubuhe abona babuze bagiye gushaka? Burya biba byiza unakoze isuzuma ukabanza ukamenya umubare w’abagushyigikiye,wasanga ari benshi ugatera intambwe. Baba ntabo,ugaca undi muvuno. Gusa nyakubahwa perezida wa repubulika yigeze kubabwira ko abo bose batazamenya ikibakubise. Ukajya ahantu mu ishyamba,waba ukomeye waba woroheje,n’imbunda zigukikije,mu kanya gato abantu bati ntiwinyagambure,tega amaboko wambare ibikomo bya leta,hanyuma ujye imbere tugende. Ureba nk’uwo mugabo wishati itukura ukuntu areba kweli!!!!

    1. @Franck, ngo nta burenganzira babuze? Sinzi amadarubindi wambara ayariyo ariko nakugira inama yo kuyahindura. Ingero ni nyinshi ariko bitewe nibirahure ureberamo ntabyo ubona kandi ntabwo nakurenganya nabandi bose kuva na kera na kare niko byamye bimeze.Ese kwangaza umunyarwanda mu gihugu cye gakondo wowe ntacyo bikubwira?

      1. Kalimwabo wambwira ikintu Mukandutiye Angeline yari yarabuze cyatumye aguma mu mashyamba kumwe na fln? Ibyo babuze nukwanga guhanwa no kutemererwa kwiba ibya rubanda

  5. Twirirwa twihinahiniye i kigali ntacyo dukora…barazamura amazi ntituvuga…barazamura umuriro ntituvuga……hotel zishyura umuriro make kurusha ibitaro…abadepite ntawe uvuga
    sha nibabafunge

  6. Buriya ngo hari abantu babiri batajya bibagirana: Uwatsinze n’Uwatsinzwe, hibagirana gusa Utaragerageje. Kuko Uwatsinze yibukirwa ku intsinzi ye naho Uwatsinzwe yibukirwa ko yagerageje. Ntabwo ari byiza kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko se umutimana wawe ukubwira ngo kora iki, wabigira gute? Ikibi ni ukujya mu ntambara utazi imvano yayo. Ariko wumva wari convinced burya n’ingaruka urazirengera.

  7. Reka mbabwire rubyiruko nimukorere u Rwanda muve mu manjwe yo kujya mu mitwe idafite icyo yageraho usibye amaramuko mubo ibeshya.Nka Rusesa yabonye akize isafuriya ati mbaye umunyepilitike.Ya wapi.
    Ba Sankara bo na Nsengiyumva bati tujye kwiyita ba ofisiye.Ipeti bararikorera ..muzajye i Gako murebe.
    Barabashuka u Rwanda ntabwo barukinisha …..Umusaza wacu twemera azabakanda murire ba nyoko bo kubumva kuko mwumviye ijeri..
    N’ikiigihugu kitabaha muri bike gifite?
    Tumbo mnene tu.

  8. Harya wa mudamu we ibi byo kutarenza iminsi runaka ufunze utagejejwe imbere y’ubutabera we ntabwo bimureba? Uziko ashobora kuba akomeye kurusha izi FLN na FDLR?

    1. Uravuga wa mukobwa wa pasteri womuri Uganda washimuswe RIB ikaza kuvuga aruko bigeze kumbuga nkoranyambaga? Nabyo bizamera nkibyo kwa Rwigara Assinapoli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *