Fri. Sep 20th, 2024

Miss Jolly Mutesi yasoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga muri Kaminuza ya Makerere aho yigaga muri gahunda  y’iyakure.

Miss Jolly urangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020 ni bwo Miss Mutesi Jolly na bagenzi be barangije amasomo muri Makerere University bashyikirijwe impamyabumenyi zabo.

Ku butumwa yanyujije kuri Instagram, uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016, yagaragaje ko atewe ishema no kuba arangije amashuri ye.

Yagize ati “Nta bundi buryo bwiza bwo gutangira umwaka wa 2020, ndumva nishimye ntewe ishema no kwiyita umulisansiye, nyuma y’imyaka ine yo gukora cyane gutakaza byinshi kugira ngo mbashe kugera ku rupapuro ruhenze mu buzima bwange.”

Yakomeje agira ati “Nababwira ko  yari inzira ikomeye  gusa mu kwihangana iyo witeguye neza ibidashoboka n’ibitunguranye  iyo bije bisanga ntacyo ubyijeje.”

Mutesi Jolly avuga ko iyo asubije amaso inyuma abona ubwigenge mu mpande zose .

Yagize ati “Uyu munsi ntayandi makenga, ndiyemeza mu mutwe ko ari umwanya wo gutangira kwinjira mu masezerano n’imishinga y’umusaruro w’intangiriro y’ubuzima bushya.”

Kuri twitter ya Miss Rwanda bagaragaje ko batewe ishema no kuba uyu mukobwa ubu uri no mu bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa yasoje amashomo ye, bamwifuriza gukomeza gutera imbere.

Bagize abati “Iyo ubwiza  buhuye n’ubwenge…”

Bamwifurije amahirwe masa mu buzima bushya atangiye bw’abarangije ikiciro cya kabairi cya kaminuza .

Bari “Ufite ahazaza heza.”

Na we byamushimishije cyane

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

12 thoughts on “Miss Jolly yarangije A0 muri ‘Makerere University’…Ati “Yari inzira ikomeye””
  1. Ndabona aba Stars bacu bakomeje kwibikaho Degrees.Muribuka ko na Knowless yabonye Masters yo muri America.Bose bavuga ko bize bakoresheje “Iyakure”.Nubwo abize kera tudapinga Technology,duhamya tudashidikanya yuko imyigire y’iki gihe haberamo amanyanga.Abantu benshi bakabona Level badakwiye,kubera impamvu nyinshi.Ahanini kubera gushaka amafaranga,Universities nyinshi “zoroshya ubuzima”.Zigatanga amanota y’ubuntu.Kuba education yarajemo ubucuruzi,nibyo ahanini bizambya IREME ry’uburezi.Hamwe n’uko Abarimu bahembwa umushahara muto cyane utuma bamwe bagurisha amanota.Rwose tuvugishe ukuri,benshi babona degrees za A0 na Masters batazikwiye,mu mutwe nta kintu kirimo.Ugasanga “barifotoza ko barangije kwiga”,nyamara wamubaza Capital ya USA,akakubwira ko ari Donald Trump!!! Biteye ubwoba.Ikibazo nuko abaswa benshi babona akazi,naho abahanga bakakabura.Utibagiwe abakobwa benshi bigurisha kugirango babone amanota n’akazi.Gutinya imana byo ntuzabibabaze,nubwo benshi bajya gusenga.

    1. Niko nzakamwita we ninde wakubeshye ko kumenya capital ya USA ari ubuhanga koko?yewe uragaragaye koko,ubuse kukumenya wowe hari ubuhanga burimo?nonese ko ntabwo kandi uruta iyo capital kuko wowe uri umuntu naho yo ni ikintu ubwo se ikurusha agaciro ra?yewe uwapfuye yarihuse aho yagiye atumvise ko nzakamwita aziko kumenya capital ya USA ari ubwenge hahhhhhhh

  2. Ati byari bikomeye ukagira ngo yakoraga nka phd muri nuclear science. Hahaha… Iyo uri umuswa ibyo wakwiga byose burya biragukomerera.

  3. Njyewe ibi bazanye bya online, utaricaye kwishuli ngo akabuno gahire ku ntebe njyewe ntacyo uzambeshya. Ese kuki mu bihugu byateye imbere kandi biturusha itumanaho rikora neza nta bya online byinshi bihaba nk’iby’iwacu?

    1. Nu ukubera bihenda kurusha kujya mu ishuri, kandi bakaba batabifata au serieux. Examen ugomba kuzikora hari notaire kugira ngo yemeze koko ko ari wowe wabikoze. Kandi notaire ahenda kurusha umucamanza!

  4. amahirwe masa mukobwa mwiza, kwiga uri umu star sikintu cyoroshye ariko amasomo ubwayo ntiyari akomeye, cyane ko nta rugendo wakoraga cyangwa ngo winjire muri lab. Amahirwe masa nabandi bakobwa batere ikirenge mucyawe

  5. Ngo byari bikomeye egokoo Jolly weeee niba Bachelor degree se igukomeye noneho warayize online ubwo Master’s na phd uzavuga iki?? Ni agatangaza kwiga population , Tourism, etc.. warangiza byari bikomeye haaaaa go for Engineering Geology , Pharmacy, Medical Geology wenda nibwo uzakira agasuguro ufite

  6. Ejobundi nanjye abana banjye nibamara kugira imyaka 23 bararangije secondaire nzabambika imyambaro nkoreshe umunsi mukuru batahe Mastazi baboneye online kuri Univasti of Kongo y’i Goma. Nka wa mu pasteri.

  7. Uyu mukobwa yatangiye kwiga muri UR Gikondo campus mu mwaka wa 2018. None arangije ate i Makelele? Cyangwa yize online? Izi ntiwasanga ari impamyabushobozi z’impimbano koko?

  8. Arko abantu mwagiye mumenya ibyanyu ntimushake kwinjira mubuzima bwabandi iryo baryita itima ridafite aho rishingiye nagato

    Yamaze, yishimiye level yindi agezeho nyine, natishimira urwego agezeho muragirango abishimirwe nande??

    I mpamvu abantu badatera imbere bata umwanya munini kubitabareba bitara inyungu muri rusange cgwa ibidafite agaciro mugihe yagakoze ibimwinjiriza..

    Plz mureke guca intege umwana Jolly congs mukobwa mwiza amagambo yabo ajye ahora a gutera imbaraga zo gutsinda!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *