Fri. Sep 20th, 2024

Si ubutaka bunini cyane, ni ikibanza cya m20/m30, ariko kuva muri 2018 buri mu manza, bwabaye isibaniro ry’abantu batatu bose babushaka, umwe yari yarabugurishije ashaka kubugurisha kabiri, uwo yakubiswe inshuro mu rubanza avamo, haboneka undi ubwiyitirira avuga ko yabutije uwari wabugurishije mbere, intandaro ya byose ngo ni ifaranga ry’umukire ushaka ubwo butaka akabwomeka ku bwe, Ingabire Angelique ubumazemo imyaka irenga 14 asaba kurenganurwa.

Angelique INGABIRE avuga ko ubutaka ari ubwe hakaba hari umukire ushaka ko abwamburwa akabutwara

Ubutaka buherereye mu Mudugudu wa Kiyovu, Akagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakiriba, ubutuyemo ni uwitwa Angelique Ingabire avuga ko ari isambu ye amazemo imya 15, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukaba bushaka ko ahava kubera ko hari umuntu uvuga ko ari ubutaka bwe.

Ingabire Angelique agira ati “Naguze isambu na Kazubwenge mu myaka 15 ishize bitewe n’umwenda yari afite, mu gihe k’ibarura narwaje umwana tujya kumuvuza i Byumba jye n’umugabo wange, tubwira umushumba wacu kuzatubaruriza ubutaka akazabufatanya n’ubwo dutuyemo.”

Bavuye kwa muganga i Byumba basanga ibarura ryarangiye, bakomeza guhinga bazi ko ubutaka buri ku cyangombwa cyabo, kandi Umushumba atarabubaruje.

Mu 2018 Kazubwenge yamenye ko ubutaka yabagurishije butabaruye, (butometswe ku bwo basanganywe) aregera Abunzi ashaka kubuhuguza, avuga ko ashaka ubutaka bwe bayatije Ingabire Angelique, baraburana Abunzi babaza kwanzura ko Kazubwenge ubutaka atari ubwe.

Kazubwenge yaburanaga avuga ko isambu yayihawe na Se, abazwa icyatumye atarega mu gihe cyose k’imyaka 14 yari amaze ataregera ubwo butaka, basanga atsindwa ubutaka buhabwa Angelique Ingabire.

INYANDIKO MVUGO y’irangizarubanza ry’Akagari ka Kayyefurwe yakozwe ku wa 26/11/2018, UMURENGE na we wafashe umwanzuro kuri iki kibazo tariki 4/10/2019.

Nyuma y’iminsi ibiri, Ingabire avuga ko Abayobozi ku rwego rw’Akagari n’Umurenge bongeye kugaruka bamubwira ko ava muri ubwo butaka ko bufite nyirabwo.

Haje uwitwa Uwimana Samuel avuga ko ubutaka ari ubwe nta munsi n’umwe yari yarigeze ataka ko yambuwe ubwo butaka.

Uyu yaje azanye n’Ubuyobozi bw’Akagari baje gukura Ingabire Angelique mu butaka avuga ko ari ubwe, arabyanga bigera n’aho baburwaniramo bakizwa na Polisi ya Kanama.

Uwimana Samuel avuga ko ubutaka abusanganywe, ngo yafunzwe muri 2005 afungurwa 2009, muri 2010 nibwo yabaruje ubutaka bwe, abutiza Kazubwenge icyo gihe.

Yabumutije ngo ajye ahamena ifumbire y’inka, nyuma za kubona Angelique Ingabire ahahinga nibwo yasabye Kazubwenge kumusubiza ubutaka bwe, ntiyabumuha, ahitwa ajya kurega mu rwego rw’Abunzi.

Kazubwenge uvugwaho kugurisha ubutaka yatijwe, yabwiye Umuseke ko ubwo butaka ari umurima yahawe na Se umubyara nk’umunani, ngo yawugurishije muri 2005 Uwimana Samuel atarafungwa.

Abajijwe impamvu yareze Angelique Ingabire mu rwego rw’Abunzi kandi yaramugurishije ubutaka, yavuze ko hari umukire washakaga kuhagura kugira ngo ahomeke ku butaka bwe.

Yagize ati “Ubu butaka nabuhawe na Data nk’umunani, n’umuryango urabizi kandi na wo waransinyiye. Nabugurishije Ingabire mu 2005, Uwimana Samuel yari atarafungwa. Ahera he avuga ko yantije ubutaka?

Arabeshya, isambu ni gakondo na buriya nari nareze mu rw’Urwego rw’Abunzi, ni umukire washakaga kumpa amafaranga menshi ariko naratsinzwe.”

Abaturanyi ba Angalique Ingabire ubusanzwe uturanye na Uwimana Samuel, bavuga ko bidashoboka kuba Uwimana Samuel avuga ko ubutaka yabutije Kazubwenge mu 2010, mu gihe Angelique Ingabire yatangiye kubuhingamo muri 2005, kandi icyo gihe Uwimana Samuel yari ahari atarafungwa.

Florence Mukangwije ni umwe mu baturanyi b’aba bafitanye ikibazo, avuga kuva 2005 yabonaga Angelique Ingabire ari we uhinga muri buriya butaka, akaba yarahimukiye mu 2002.

Ribakare Damien na we aturanye na bo kuva mu 1998, mu Nteko y’abaturage bari kuri uwo murima, yavuze ko kuva mu 2005 uwitwa Yanzi, ari we Se wa Kazubwenge yahaye umuhungu we iyo sambu. Ahamya ko nyuma isambu yagurishijwe kuri Angelique Ingabire, Ribarake na we ngo yari ahari.

Amakuru ava mu baturage avuga ko hari umuturanyi wa bariya bose ushaka kwagurira ubutaka bwe muri ubwo bwa Angelique Ingabire kuko yubatse mu muhanda.

Yitwaje Ubuyobozi bw’Akagari n’ubw’Umurenge ndetse n’abo mu rwego rushinzwe Ubutaka ku rwego rw’Akarere ka Rubavu, ngo atanga amafaranga ku nzego kugira ngo azabone ubwo butaka buri inyuma y’inzu ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco avuga ko iyo umuturage aburanye hakagira undi ugaragaza ikibazo n’iyo yaba yararangirijwe urubanza aguma mu isambu wa wundi wagaragaje ikibazo na we akagana Ubutabera.

Yavuze ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo urengana akarenganurwa.

Kuri telefoni twavuganye na Diregiteri w’Ubutaka avuga ko agiye kubikurikirana.

UMUSEKE.RW/Rubavu

By admin

3 thoughts on “Rubavu: Ifaranga ry’umukire rishobora gutuma avanwa mu kibanza yaguze muri 2005”
  1. Binyibukije umugabo Barafinda nawe uri kurengana arenganywa numurusha ikofi n’akaboko. Genda Rwanda uri nziza mu miyoborere.Nanjye ejobundi nakubiswe inshuro bamvana ku butata gakondo ngo leta yabuhaye umucikacumu.

  2. Uru rubanza ni urucabana ! Uwo mukire w’umunyamahugu nagurire Angelique kuko birumvikana Ko ashaka mumurimanganya !

  3. Angelique ashobora kuba adashaka kugurisha ubutaka bwe, umukire agaca izindi nzira yizeye ikofi ye. Kandi iturufu agenderaho nuko nyir’ukubugura ariwe Angelique atabwibarujeho, mbese ntibumwanditseho mu.mategeko bumwanditseho mu masezerano y’icyizere hagati ye n’uwo baguze n’abagabo bari bahari kenshi baba bayobowe n’umwe cyangwa benshi mu bayobozi bo mu Mudugudu cyangwa akagali niba atari Cellule za Kera. Umukire yagerageje inzira mbere biranga, atangira iya kabiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *