Fri. Sep 20th, 2024

Pasiteri Ock Soo Park uri mu Rwanda mu giterane kitwa ‘Youth Challenges and Direction of Christian Leaders’ gitegurwa n’umuryango International Youth Fellowship ukorera muri Korea y’Epfo avuga ko kugira ngo u Rwanda rukomeze iterambere rurimo bisaba ko urubyiruko rwubakwa imitima, rukagira ikizere rubifashijwemo n’abayobozi.

Pasiteri Ock Soo Park( wa kabiri uturutse iburyo) ubwo yahaga abanyamakuru ikiganiro

Pasiteri Park avuga ko u Rwanda nk’igihugu cyaciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iki gihe ruri ku rwego rwiza mu nzego zitandukanye, ariko ngo ingufu zishyirwe mu kubaka umutima w’urubyiruko kugira ngo rugire ikizere kandi rukore ibyiza.

Ati: “Ubwo mperuka mu Rwanda hari ibyo nabonye ariko ubu hari ibindi nabonye. Muri gutera imbere buri mwaka. Imana ikomeze ifashe abayobozi b’u Rwanda na Perezida warwo, bigishe urubyiruko gukomereza mu nzira yo gukora ibyiza.”

Mu kiganiro Pasiteri Ock Soo Park yahaye Abanyamakuru yavuze ko ibyiza bivugwa muri Bibiliya bigomba gukomeza gukorwa kandi abayobozi bagakomeza kubishishikariza urubyiruko.

Avuga ko nk’uko Korea y’Epfo yateye imbere kandi nta bukungu bwo munsi y’ubutaka ifite bwinshi, ngo ni ko bizagenda no ku Rwanda Abayobozi barwo n’abaturage nibakomeza gukorana, bagahuza intego y’iterambere rirambye.

Umuryango International Youth Fellowship ukorera mu bihugu 100 n’u Rwanda rurimo.

Bakorana n’urubyiruko mu bikorwa biri mu ngeri zitandukanye harimo guteza imbere uburezi, gufasha urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ikoranabushake, imikoranire hagati ya Korea y’Epfo n’ibihugu urubyiruko rukomokamo no guhanahana ubumenyi mu by’umuco.

Bamwe mu bakozi b’uyu muryango bavuga ko wafashije bamwe mu rubyiruko bavuye mu ngeso mbi nko gukoresha ibiiyobyabwenge ubu bakaba babayeho neza. Ni umuryango washinzwe muri 1995 muri Korea y’Epfo.

 

Pasiteri Ock Soo Park ni muntu ki?

Ock Soo Park yavutse muri 1944. Yashinze umuryango witwa Good News Mission akaba ari umujyanama mukuru w’Umuryango International Youth Fellowship.

Muri Korea y’Epfo yigisha Bibiliya muri za gereza, amashuri, ingabo za Korea y’Epfo zamuhaye igihembo nk’umwarimu w’indashyikirwa uzi kuvugira mu ruhame.

Yatangiye kuvuga ubutumwa bwa Bibiliya muri 1986 mu gace kitwa Yeonjaegu kari ahitwa Busan.

Ni we kandi washinze ishuri ryigisha kuririmba ‘indirimbo z’Imana’ yise Gracias Music School.

Pasiteri Park

Umuryango yashinze witwa The Good News Mission ujya utegura Forumu mpuzamahanga yitwa “World Education Leaders Forums” ikaba ibera Busan ikitabirwa n’abarimu n’abayobozi ba Kaminuza zikomeye ku Isi.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Korea y’Epfo bivuga ko Umuryango International Youth Fellowship ari umuryango utuma urubyiruko ruba Abadipolomate ba Korea y’Epfo ahantu hatandukanye ku Isi ariko bakabikora bigisha Bibiliya.

Ibiganiro bya Pasiteri  Soo Park byanditse mu binyamakuru bikomeye ku Isi nka Los Angeles Times, na New York Times (2006).

Ibiganiro bye kandi byigeze guca kuri Televiziyo yo mu Burusiya yitwa TBN.

Ibiganiro atanga buri cyumweru bitambuka mu ndimi nk’Icyongereza, Igishinwa n’Ikisipanyole kandi  mu bihugu 60.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *