Fri. Sep 20th, 2024

Agace ka mbere k’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizwi nka La Tropicale Amisa Bongo karangiye Umunyarwanda uri hafi ari Mugisha Moise uje ku mwanya wa gatanu akaba yasizwe amasegonda atanu n’umutariyani waje ku mwanya wa mbere.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda

Aka gace gafite intera y’Ibilometero 149, gatwawe n’Umutaliyani Viviane Attilio wakoresheje  3h33’47’’.

Abasiganywa bahagurukiye ahitwa Bitam muri Gabon berekeza Ebolowa muri Cameroon bayobowe n’Umunyafurika y’Epfo Perichon wakoze ibilometero 55 ayoboye .

Muri ibi bilometero 55 Mugisha Moise wari uri mu gikundi kiri imbere, yari ari kumwe n’abakinnyi babiri El Arabaoui na Yamane mu gihe igikundi cyari kibari inyuma bakirushaga amasegonga 50.

Mu bilometero 80, Perichon wakomeze kubayobora, yavuye mu gikundi cyarimo abakinnyi barimo umunyarwanda Mugisha Moise, ahita ashyiramo ikinyuranyo cy’umunota umwe n’amasegonda 20.

Mu gusoza iyi ntera ya Kilometero 149, Umutaliyani Viviane Attilio ukinira ikipe ya Cofidis yegukanye aka gace akoresheje 3h33’47’’, akurikirwa na Yemane Dawit ukinira ikipe y’igihu ya Erythree akoreshe 3h33’50’’ naho Mnzin Lorrenzo Umufaransa ukinira Total Direct Energie aza ku mwanya wa gatu akoreshe 3h33’51’’.

Abasore bahagarariye u Rwanda Mugisha Moise waje hafi, ari ku mwanya wa Gatanu akaba yakoreshe 3h33’52’’, Uwihirwe Renus aza ku mwanya 28 yakoresheje 3h33’57’’ naho Areruya Joseph watwaye  La Tropicale Amisa Bongo 2018 aza ku mwanya wa 42 akoresheje 3h33’57’’.

Ku munsi w’ejo tariki ya 21 Muatrama 2020, La Tropicale Amisa Bongo 2020 irakomeza, abasiganwa bazahagaruka ahitwa Bitam berekeza I Oyem mu ntera ya Kilometero 110.

URUTONDE RW’AGACE KA MBERE:

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *