Thu. Sep 19th, 2024

Mani Martin uririmba injyana Nyafurika, yashyize hanze indirimbo ‘Amahwemo’ igaruka ku rukundo rw’umuhungu wasanze umukobwa mu kazi ko kwicuruza akamubenguka akifuza ko bigumanira bakabana nk’umugore n’umugabo.

Mani Martin usanzwe aririmbo Afro Beat

Muri iyi ndirimbo y’urukundo, Mani Martin abara inkuru y’ukuntu umukobwa wicuruza“ategereje uwaza wese…” yahuye n’umuhungu akamukunda akifuza ko bagumana mu rukundo.

Akomeza aririmba agira ati “Waranyakiriye numva unyuze umutima ukunda natekereza ko wasubirayo umutima ukabura amahwemo…”

Muri iyi ndirimbo ishushanya inkuru y’uru rukundo rudasanzwe, hari aho Mani Martin aririmba agira ati “…si tu restes avec moi [bivuse ngo nugumana nange] nakwibagiza amajoro y’imbeho.”

Mani Martin yabwiye Umuseke ko iyi ndirimbo aba ashaka kugaruka ku muhungu wakunze umukobwa amusanze ku muhanda akora akazi ko kwicuruza [ibyo bakunze kwita uburaya].

Avuga ko inkuru nk’izi abahanzi bagenzi be badakunze kuziririmba kandi ari ubuzima busanzwe bubaho.

Ati “Itanga ubutumwa uko umuntu yaba ameze kose ku Isi ashobora gukundwa.”

Muri iyi ndirimbo y’iminota 3:35, Mani Martin aririmba agaragza ko hari aho byageze umuhungu agakomeza kwinginga uriya mukobwa yasanze mu kwicuruza amusaba ko bagumana ndetse amusezeranya ko azamukunda urukundo nyarukundo.

Uyu muririmbyi wari umaze iminsi ari gukorera igitaramo ku mugabane wa Asia mu gihugu cy’Ubuyapani, avuga ko ari gutegura n’amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze ari amajwi.

Nicholas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Mani Martin mu ndirimbo y’uwabengutse umukobwa wicuruza akifuza ko babana”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *