Fri. Sep 20th, 2024

* “Abahutu” ukwabo, “Abatutsi” ukwabo”, iryo tegeko bararyanze batwikiwe hamwe nk’Abanyarwanda
Icyo gihe abagera kuri 41 barapfuye, nta we uravuga ko yatwitse iriya Bisi ngo anabisabire imbabazi
Bralirwa ishimirwa ko yafashije ababuriya ababo muri kiriya gitero kwiyubaka.

Kuva mu mwaka wa 1998 kugeza 2020 imiryango yabuze ababo iracyasaba Ubutabera gukurikirana uwaba yaragize uruhare mu itwikwa rya Bisi yaguyemo abari abakozi ba Bralirwa 41 babiri ni bo bamenyekanye, 39 bitewe n’uko imibiri yabo itagaragaraga kubera ubushye bukabije kumenya isura ntibyashobokaga, icyo gihe “Abatutsi” basabwe kujya ukwabo, “Abahutu” na bo basabwa kujya ukwabo, bose baranga bapfuye ari Abanyarwanda.

Imiryango yaburiye abantu mu gikorwa cyo gutwika iriya Bisi, isaba ko habaho ubutabera

Abagize imiryango yabuze ababo batangiriye igikorwa cyo kwibuka kuri Paruwasi ya Stella Maris ahabereye Misa, nyuma basura i Nyamyumba ahatwikiwe iriya Bisi, ndetse bakomereza ku Rwibutso rushyinguwemo izo nzirakarengane, hashyirwa indabo mu rwego rwo kubibuka no kubasubiza agaciro bambuwe.

Umuhanzi Bahati Alphonse umwe mu barokotse buriya bwicanyi yatanze ubuhamya, avuga ko abicanyi babasabye kwitandukanya bakurikije “amoko” ya kera “Abahutu” n’ “Abatutsi”, barabyanga bavuga ko ari Abanyarwanda, ni uko bahita basuka essence ku modoka barayitwika banarasamo amasasu ariko, Bahita agira amahirwe yo kurokoka.

Imiryango y’abishwe ishima Imana aho ibagejeje bakaba bameze neza, bagashima Bralirwa ku nkunga ibagenera nko kwishyurira abana amashuri ndetse no kubavuza.

Ingabire Munyakazi Frolence ubyarwa na Munyakazi waguye muri Bisi yatwitswe n’Abacengezi, Se yapfuye nyina atwite inda yaje kuvukamo impanga y’umuhungu n’umukobwa, ubu bamaze kuba inkumi n’abasore ariko ngo ubuzima bwari bugoye.

Ati “Ni ibintu byari bigoye kuko abana b’abakobwa bakunda ba Se, ni ibintu binkora ku mutima mu buzima bwa buri munsi, ariko nizera ko hari umubyeyi usumba abandi babyeyi, hari Imana, kuko ntacyo mbura.”

Rwabaganza Euphrasie umuyobozi wa Koperative Girimpuhwe igizwe n’abapfakazi basizwe na ba nyakwigendera yashimye Bralirwa inkunga yabahaye, asaba ko abana babo bajya bahabwa akazi.

Ati “Ntabwo byari byoroshye twasigaye hanze kuko badusize mu bukode, muri ako gahinda isanduku y’ubwizigamire y’abakozi iratugoboka, dutangira kubona udufaranga, twishyize hamwe ubu turi Koperative ifite ubuhinzi bw’imboga, Bralirwa ntacyo itaduhaye yarihiye amashuri abana bacu ariko icyo tuyikeneyeho ni akazi kuri abo bana bacu kuko baragatanga buri munsi.”

Abagizweho ingaruka n’itwikwa rya Bisi basabye Ubutabera ko uwo ari we wese wagize uruhare ku rupfu rw’abo mu miryango yabo yazakurikiranwa n’amategeko.

Rwabaganza ati “Abantu bacu bishwe n’Abanyarwanda imyaka 22 irashize, nta n’umuntu uravuga ko yabikoze ngo asabe imbabazi, nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane ababikoze, turasaba ko uwaba yaragize uruhare kuri ibi mu gihe yamenyekana yakurikiranwa n’Amategeko.”

Bisi ya Bralirwa yatwitswe mu 1998 nyuma y’imyaka ine Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, itwikwa mu ntambara y’Abacengezi bari barazengereje icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri na Gisenyi.

Abapfakazi b’abagabo bari muri iriya Bisi bishyize hamwe bashinga Koperative ihinga imboga

Patrick MAISHA
UMUSEKE.RW/ i Rubavu

By admin

6 thoughts on ““Nta perereza, nta wavuze ko yatwitse Bisi ya Bralirwa”, ababuze ababo barashaka Ubutabera”
  1. Hari n’abandi bishwe muri 1965 iyo za Bugesera nabo bagomba gushakishwa rero ubwabo cyangwa ababakomokaho.

  2. Ni gute wakica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,nawe uzi ko ejo uzapfa?Abicanyi bose aho bava bakagera,uko wakica kose,ndetse harimo no kwihorera,jya umenya ko imana yakuremye itabyemera kandi izabikubaza kuli wa munsi w’urubanza.Nukuvuga umunsi w’imperuka uzaza nta kabuza,nubwo benshi batawemera.Uzaza twabishaka tutabishaka.Ahubwo muge mureka twiyeze kugirango tuzarokoke uwo munsi.Twitandukanye n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza.

  3. Nanjye ndibaza impamvu abari bayoboye abacengezi badatanga ayo makuru,barahari kandi bari mu RWANDA? ntanimpamvu yo kubibasaba nibafatwe babibazwe nubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *