Fri. Sep 20th, 2024

Perezida Paul Kagame ari i Londres mu Bwongereza mu nama y’ihuriro ryiga ku bufatanye mu by’Ishoramari hagati y’iki gihugu n’Umugabane wa Africa (UK-Africa Investment Summit).

Abakuru b’ibihugu barimo na Museveni bari mu Bwongereza

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biravuga ko Perezida Paul Kagame yagiye muri iri huriro rifungurwa na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu Boris Johnson kuri uyu wa Mbere.

Perezida Kagame araza kuba ari umwe mu batanga ikiganiro kiza kugaruka ku bucuruzi n’Ishoramari.

Muri iki kiganiro araba ari kumwe na Perezida Peter Mutharika wa Malawi, Alpha Condé wa Guinea na Liz Truss umunyamabanga wa Leta mu bucuruzi mpuzamahanga mu Bwongereza.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi bivuga ko u Rwanda na Banki y’Isi baza gutangiza isoko ry’imyaka itatu ry’impapuro mvunjwafaranga za Miliyoni 40 USD ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’i London mu Bwongereza.

Iyi nama irahuriza hamwe abantu mu ngeri zinyuranye barimo abashoramari n’abahagarariye Guverinoma kugira ngo bigire hamwe uburyo babyaza umusaruro amahirwe ahari mu by’ishoramari.

Ibigo bikomeye mu Rwanda byitabiriye iyi nama birimo Banki ya Kigali, uruganda Mara Phones na Cogebanque.

Ubwongereza buza ku mwanya wa kabiri mu ishoramari ry’amahanga mu Rwanda bukaba bwarashoye Miliyoni 448 USD mu myaka ine ishize.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, u Rwanda ruzakira inama ikomeye ihuriza hamwe ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ikaba ari imwe mu nama zikomeye u Rwanda ruzakira muri uyu mwaka wa 2020.

Ubwongereza n’Ibihugu byo ku mugabane wa Africa bashyize umukono ku masezerano 11 yitezweho kwihutisha iterambere ry’Uyu mugabane ukiri inyuma.

Aya masezerano yasinywe nyuma y’igihe gito Ubwongereza buvuye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, azibanda mu kuzamura ibikorwa Remezo n’Ubucuruzi.

Iri huriro ryatangiye kuri uyu wa mbere rikaba ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma barenga 10 bo muri Africa, rirafatwa nk’irije kongerera umuvuduko imikoranire y’Ubwongereza na Africa.

Atangiza ku mugaragaro iri huriro, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yavuze ko Africa ari umugabane utanga ikizere k’ejo hazaza.

Ati “Africa ni ejo hazaza kandi UK ifite ibyiza byinshi kandi bishoboka yagiramo uruhare muri aho hazaza.”

Perezida Kagame yanahuriyeyo na bagenzi be bo mu bihugu bya Africa barimo Buhari wa Nigeria
Perezida Kagame Paul yabonanye na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson
Bagiranye ibiganiro

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “P.Kagame mu Bwongereza mu nama y’ishoramari ry’iki gihugu na Africa”
  1. Izi ngendo zo guhahira u Rwanda ndabona zitangiranye ingoga muri 2020: California, Abou Dhabi, Mozambique, London, ejo hazatangira inama ya Davos muri Suisse. Prezida wacu tumwifurije ingendo n’inama nziza, zizakomeza kudufasha kwivana mu bukene.

    1. Nibyo koko izi nama Nyakubahwa akorera hirya no hino ku isi zituzanira byinshi, abanyarwanda tukabona ubukungu, kwihaza mu mirire na cash. Aba yagiye kuduhahira rwose

  2. Inama ihuza u Bufaransa na Africa, Ubuyapani na Africa, Ubushinwa na Africa, Ubuhinde na Africa, Uburusiya na Africa, Ubwongereza na Africa, Turukiya na Africa, ….ababizi muzambwire impuhwe aba bose bafitiye uyu mugabane n’umusaruro koko uva muri izi nama. Ese kuki nta wundi mugabane bagirana izi nama? Ese kuki zitabera muri Africa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *