Fri. Sep 20th, 2024

*Abubaka barasabwa kubanza kureba ubushobozi bwʻabo bubakira,
* i Kigali 30% ni bo babasha kwishyura Frw 40 000 ku bukode bw’ubucuruzi,

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gikora gisesengura politiki kianakora ubushakashatsi (IPAR) bugaragaza ko 15% yʻinyubako zʻubucuruzi zidafite abazikoreramo muri Kigali, abashora imari mu nyubako bagiriwe inama yo kujya bita ku byo abakorera muri izo nzu bakeneye.

Abibaka muri Kigali bagiriwe inama yo kubanza kureba ubushobozi bw’abo bubakira (Photo New Times)

Karera Denis ni umushoramari, avuga ko nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko 15% yʻinyubako zʻubucuruzi zidafite  abazikoreramo muri Kigali biterwa nʻimpamvu nyinshi.

Ahanini ngo biterwa nʻibihe igihugu kigezemo, hakaba zimwe zubakwa ntihagaragazwe uburyo bworohereza uhakorera.

Yagize ati “Hari inzu zimwe na zimwe zubakwa ugagasanga umuntu atabasha kubona umwuka wo hanze kandi abashaka inzu ibyo barabireba.”

Karera Denis avuga ko abashoramari mu nzu zʻubucuruzi bihuse mu bikorwa byo kubaka kurusha umubare w’abakeneye gukorera mu nzu bubaka.

Ati “Umuvuduko wacu wabaye munini kuruta uw’abaza gufata ibiro.”

Avuga ko ahenshi usanga abantu bakorera mu biro bimwe ari benshi hakaba hakenewe ko abashoramari bakiri bato na bo bagenda bashaka ibiro byabyo.

Mugisha Fred ushinzwe gutunganya Imigi n’Igishushanyo mbonera avuga ko ubushakashatsi bwakonzwe na IPAR   bugamije gufasha Umujyi wa Kigali kumenya inzu zʻubucuruzi zihari, hakarebwa niba zifite nʻabazikoreramo.

Yagize ati “Ubushakashatsi ni bwo bwatumye igishushanyo mbonera kivugururwa kugira ngo kigendere ku mibare nyayo, kinagendere ku byo abashoramari bifuza.”

Avuga ko ibi byafashaga Kigali mu igenamigambi cyane mu mitegurire yʻigishushyanyo mbonera kugira imibare ngenderwaho ifatika.

Ubushakashatsi bwarebye icyo igishushanyo mbonera cyakora kugira ngo abantu bafite ubushobozi buke na bo babone aho bakorera dore ko bugaragaza ko 30% yʻabatuye Kigali ari bo bafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga ibihumbi mirongo ine (Frw40 000) yʻubukode bwʻinzu zʻubucuruzi buri kwezi, 9% bo babasha kwishyura ibihumbi magana atanu (Frw500 000) buri kwezi y’ikodi ku nzu z’ubucuruzi.

Mugisha Fred yagize ati “Mu gishushanyo mbonera kivuguruye hari ibyahindutse, bakoreye abashoramari imibare igaragaza amikoro yʻAbanyarwanda, ikindi twarebye amafaranga umushoramari yashyiraga mu nyubako tukamwereka ibigomba gukorwa hifashishijwe abahanga mu guhanga inyubako. ”

Avuga kandi ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ubwo abakodessha inzu zikorerwamo batishimira aho inyubako zubatse.

Dickson Malunda wagaragaje ubushakashatsi bwa IPAR avuga ko bwagaragaje ko impamvu ubukode bwʻinzu buhenda biterwa nʻuko inzu ziba zarubatswe nʻibikoresho byakoreshejwe.

Avuga ko abashora imari mu nzu zʻubucuruzi bakwiye kujya bita ku bushobozi bwʻabakodesha inzu nʻibyifuzo byʻinzu bifuza gukoreramo.

Yagize ati “Inyubako zikwiye kuba ku murongo umwe nʻuwabafata ubukode ku buryo abantu babasha kuzikoreramo, iyo wubaka ugomba gutekereza ku bushobozi bwʻuzakorera muri iyo nzu.”

Ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kurebera hamwe uko isoko ry’inzu z’ubucuruzi ry’akoroha kandi rigakemura ikibazo ku bakodesha n’abashoramari. Hifashishijwe ibitekerezo by’abashoramari bubaka inzu z’ubucuruzi, abakodesha n’inzobere mu bwubatsi.

Umujyi wa kigali ukeneye inzu 859 000 zizahaza abaturage bagera kuri miliyoni 3,8 bazaba batuye Umujyi muri 2050.

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

By admin

8 thoughts on “Inzu zʻubucuruzi muri Kigali izigera kuri 15% ntizirabona abazikoreramo…”
  1. Ibi abantu batangiye kubivuga hashize imyaka 5. Sinzi nakazina bari barabihaye.Ntanze urugero mu maduka amwe n’amwe i Kigali wacuruza utwenda aho ubona umukiliya 1 mu masaha 5 uje kugura ku mafaranga ibihumbi 10 maze ukuzariha ubukode burengeje ibihumbi 50 ku kwezi gute kandi harimo imisoro?

    1. 15 % ni gake cyane.Ni rya Tekinika tumenyereye.Urugero ni abavuga ko abafite amazi ari bose ari 85%.Nyamara ntibarenze 10%.Inzu zabuze abazikodesha zishobora kuba zirenze 50%.N’izifite abantu,usanga bakodesha etaje ya mbere gusa.

  2. Nyamara no mu bice byinshi by’umugi babujije abantu kwiyubakira inzu zoroheje, ngo cyeretse amagorofa!! Kugeza na za Busanza! Na za Jali wajyayo ugasanga nta muturage ucyemerewe kubaka inzu yo mu rwego rwe. Urashakisha inzu iciriritse yo gukodesha ukayibura, kandi aho ugiye hose muri quartiers nziza uhasanga iziriho ibyapa ko zikodeshwa, bimazeho amezi n’amezi. Kuko bene zo bazishakaho kuva ku madolari 1000 kuzamura. Ngiyo Kigali ya none. Ntishaka abakene, kandi n’abakire yifuza ni bake.

  3. arega u RWANDA ni igihugu gikennye!! cyaneeee!! mwibagirwe ibya Singapour! abafite cash kandi bakize ni bakeya cyane nka 0.5% y’abatuye RWANDA. Abandi ni abakene. Gushaka kwigereranya na EUROPE,ukazana ibya EUROPE mu RWANDA kandi uziko abaturage batagira cash ni ukureba hafi cyane!!!. Bariya bubatse amazu ahenda, ayo mazu azaturamo ibihunyira cg inyoni…..bazahomba da!

  4. Impavu zo kubura abakoreramu nzu:
    1.Ibiciro biri hejuru ntabwo byagerwaho na buri munyarwanda,
    2. hejuru hagombye kugira ahagenewe guturwamo

  5. Aba nabo nubwo batanze umusanzu mugukangura abacuruzi batajya gushora imari mukubuka ariko nabo batekinitse barakabya ngo 15% gusa no way. Reba igihe Umukindo Plaza yubakiwe ntana 40% barajyamo reba Makuza Peace Plaza, ……………….. Inyubako za RSSSB zuzuyemo ibitagangurirwa nimirayi nahandi ntarondoro. Gutekinika iyo bigeze kubyerekeye u Rwanda wagirango niwo muti w’ibibazo dufite

  6. Hari igihe ugira ngo ni ukurimbisha umugi gusa nubwo nabyo ari byiza , ariko ubundi bakwiye kujya bubaka babanje gukora n’ubushakashatsi bubereka ubushobozi bw’abazayakoreramo cg amikoro y’Abanyarwanda muri rusange uko agenda . Twe gushaka kwibwira ko twabyuka tugahita dusa na Singapore kubera Inyubako nyamara zirimo ubusa , ibyo ni ukwi passa muremure cyane. Sinibwira ko Umushoramali uvuye hanze iyo aje kuyishora mu Rwanda icyo aha agaciro cyane ari inyubako nziza azakoreramo ,ahubwo areba isoko n’izindi facilities .
    Abakire mwubakire aho gukorera Abanyarwanda muzi uko bashoboye ,kurusha mawonesho ,bityo namwe muzunguka vuba, Ikindi kandi mukunde n’ururimi rwacu na ”Byakorewe mu Rwanda” maze mujye mwita izo nyubako amazina y’Ikinyarwanda bizatuma Abanyarwanda bose barushaho no kuzisangaho ,no kuzitinyuka bazigane ,byoroha no kuvuga izina ry’inzu no kurangirana aho ziherereye , biroroshye kuvuga inyubako yitwa UMUYENZI ,UMUBANO , kurusha za ……plaza nandi , kuko nibwira ko n’isoko rinini mufite ari Abanyarwanda kurusha Abanyamahanga.

    1. ariko kuki dukabya kwisimbukuruza? reba GDP yo mu RWANDA ngirango ingana na $500……..urumva umushoramari ntiyaza hantu hafite GDP ya $500 kuko biba bivuze ko abaturage nta cash bagira ahubwo ari abatindi. Ubundi abashoramari bakunze kujya ahantu hari nibura GDP ya $10000. None twe turubaka ngo bazaza? baza se gukora iki kandi nta soko rihari? mu mazu? ahaaa!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *