Fri. Sep 20th, 2024
  • Abo muri Commonwealth bagiye gukurirwaho ubwishyu bwa Visa yo kuza mu Rwanda

Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza, uyu munsi yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya King’s College London agaragaza icyatumye u Rwanda rwivana mu bibazo rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko rwashojwe n’ibintu bitatu ari byo ‘gukorera ku muvuduko udasanzwe, ubumwe no kwigira’.

Perezida Kagame uyu munsi

Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rwo kubaka u Rwanda muri iyi myaka 25 ishize habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga 10% by’abari batuye igihugu mu gihe 1/3 na bo bari bavuye mu byabo.

Avuga ko icyagombaga gufasha abanyarwanda kongera kubaho ari ukwishakira amahoro bo ubwabo.

Ati “Inzira yonyine yo kongera kugira ubusugire nk’igihugu kidakora ku nyanja yari iyo guha ubushobozi abaturage no gukorana mu buryo bw’ubukungu mu kare duherereyemo.”

Avuga ko hari ibyakozwe byose byari bishingiye ku myumvire y’inkingi eshatu.

Ati “Gukorera ku muvuduko udasanzwe kuko buri kimwe cyose cyarihutirwaga, ubumwe kuko ivangura ryari ryaradutanyije no kwigira kuko dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo ariko hakabaho no kwigira ku bandi no gukorana na bo byatumye ibintu byihuta kandi biba byiza.”

Yavuze ko intambwe idashidikanywayo u Rwanda rumaze kugeraho yashibutse kuri izi nkingi zaturutse mu mbogamozi iki gihugu cyari kiriho gihangana na zo muri biriya bihe.

Ati “Uruhare runini rwari urw’abaturage ubwabo bagatanga umusanzu wabo muri urwo rugendo kandi bakungukira mu mirongo migari.”

Avuga ko imibereho myiza abanyarwanda bafite muri iki gihe ishingiye ku guteza imbere ingeri zitandukanye zirimo Ubuvuzi, uburinganire n’Uburezi.

Perezida Kagame kandi avuga ko ibi bigaragaza n’ubushakashatsi bw’abaturuka hanze babaza abanyarwanda uko bumva ahazaza h’igihugu.

Ati “Turacyafite urugendo rurerure ariko ikizere cy’abanyarwanda ku mibereho yabo gikomeza kwiyongera bakabasha kubona ikerekezo cy’aho igihugu cyacu kigana.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku nama ikomeye izwi nka CHOGM izabera mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka izaba ibaye ku nshuro ya 26 izahuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth).

Avuga ko uyu muryango wa Commonwealth ufite indangagaciro zikwiye umuryango mugari ndetse ko 1/3 cy’ibihugu binyamuryango bya Commonwealth ari ibyo muri Africa.

Ati “Izi ni zo mpamvu u Rwanda rwahisemo kwinjira muri uyu muryango muri 2009.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi yaboneyeho kuvuga ko mu gihe cya vuba u Rwanda ruzakuriraho ubwishyu bwa Viza ku baturage bo mu bihugu by’umuryango wa Commonwealth kimwe n’abazajya bava mu bihugu bya AU ndetse n’ibyo muri Francophonie.

Perezida Kagame muri King’s College London
Ikiganiro ari gutangira muri King’s College London

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Kagame yagaragaje ibintu bitatu byashoboje u Rwanda kwiyubaka mu myaka 25”
  1. Nizereko abo bongereza nabo bumva BBC gahuzamiryango. Harya izaba yemerewe gutara amakuru ejobundi mu nama?

  2. Ariko buriya mu gihe turiho dusenyera abantu muri Kigali ntaho tuberekeza, mu gihe ubucucike bw’abana mu mashuri buteye uko tubuzi, mu gihe amazi meza ari ikibazo mu gihugu hose, abarwayi mu mavuriro bakiryama bagerekeranye, mu gihe amateme y’imihanda y’icyaro ariho asenyuka adasanwa mu gihugu hose, tuba dukwiye kuratira amahanga uburuo twiyubatse?

  3. His Excellency iyo amaze gutanga ubuhamya nka buriya, abamaze kumwumva bamwe bahitira kuri Google ngo barusheho kumenya u Rwanda. Dore kimwe mu byo umuntu ahita ahingukaho:
    “Is Rwanda poor?”. Wakwinjiramo ugasoma ibi bikurikira:
    10 Facts About Poverty in Rwanda
    Rwanda’s global income ranking has improved from the seventh poorest in 2000 to the twentieth in 2015. … Although more than 60 percent still live in extreme poverty, Rwanda has reduced the percentage of people living below the poverty line from 57 percent in 2005 to 45 percent in 2010.2018 gic. 9
    NGAYO NGUKO!!!

    1. Ukeka ko Kagame ari magician ibintu byose bizikora? intambwe rwose yaratewe keretse udashaka kuyireba akiyibagiza ko turi mu bihugu bikennye akatugereranya nabagezeyo aho kutugereranya nabaturanyi cyangwa akarere cyangwa umugabane turimo. inzira iracyari ndende ariko dufite intumbero for sure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *