Fri. Sep 20th, 2024

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafatiye ibihano Kiyovu Sports, by’uko itazongera kugura cyangwa kugurisha abakinnyi, itarishyura amafaranga yose ibereyemo uwahoze ari umutoza Cassa Mbungo ibereyemo umwenda mu myaka ibiri ishize.

Kiyovu Sports Club igomba kwishyura Cassa amafaranga yose imurimo ikabona gukomorerwa

Kiyovu Sport irimo umwenda wa Frw 6.500.000 igomba kwishyura Cassa Mbungo André wayitoje mu mwaka w’imikino 2017/2018.

Mu mwaka wa 2017, Mbungo Cassa yagizwe umutoza mukuru wa SC Kiyovu, ahabwa amasezerano yo gutoza yo kuyitoza  imyaka ibiri, ariko aza kwirukanwa amasezerano abura umwaka umwe.

Nyuma yo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uyu mutoza yahise arega Kiyovu Sport muri FERWAFA ayishinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi bagiranye.

Nyuma yo gusuzuma ikirego cye,  akanama kasanze ikirego cy’uyu mutoza gifite ishingiro, ndetse kanafatira iriya kipe ibihano.

Ibaruwa ubuyobozi bwa FERWAFA bwahaye Kiyovu ikubiye mo ingingo zirindwi  nazo zikubiyemo imiterere y’ikirego mu ncamake n’imyanzuro bwayifatiye.

Ku ngingo ya karindwi ubuyobozi bwa FERWAFA bwamenyeshe iyi kipe ko igomba kwishyura uyu wari umutoza wayo cyangwa ntizongere kugura umukinnyi.

Muri iyo ngingo hagira hati: “Komisiyo y’imyitwarire itegetse ko Kiyovu Sports yambuwe uburenganzira bwo gukura no kohereza abakinnyi mu yandi makipe mu gihe cyose itarishyura Cassa Mbungo André kuva imenyeshejwe iki cyemezo”.

Iki kimezo  kigomba gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2020, nyuma y’uko Kiyovu Sports ibonye iriya  baruwa.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *