Fri. Sep 20th, 2024

Nyuma y’uko FERWAFA ifatiye ibihano Kiyovu Sports by’uko itazongera kugura cyangwa kugurisha abakinnyi itarishyura amafaranga yose ibereyemo uwahoze ari umutoza wayo Cassa Mbungo, Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, Theodore Ntarindwa yavuze ko impamvu batinze kumwishyura ari uko Akarere ka Nyarugenge katarabishyura amezi atandatu y’inkunga kabatera.

Theodore Ntarindwa ni Visi Perezida wa Kiyovu Sports Club

Avuga kandi ko iby’uko bategetswe na FERWAFA kutazongera kugura cyangwa kugurisha umukinnyi batarabimenyeshwa mu buryo butaziguye. Ngo yabyumvise mu itangazamakuru.

Ntarindwa avuga ko ikibazo cya Cassa Mbungo bakizi kandi biteguye kuzamwishyura ariko bakagira ikibazo cy’uko Akarere ka Nyarugenge kabafitiye umwenda watumye na bo batishyura.

Ngo biteguye kuzamwishyura nibaramuka bishyuwe.

Ati: “Cassa Mbungo Andre yari umutoza wa Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2017/2018, ariko nyuma yaje gusezera, tumurimo amezi atatu, ariko twatinze kumwishyura. Akarere ka Nyarugenge karimo Ikipe ya Kiyovu Sports umwenda w’amezi atandatu. Aya ni yo twagombaga gukuramo ayo kumwishyura.”

Kiyovu Sport ifitiye umwenda Cassa Mbungo wa Frw 6.500.000, yayitoje mu mwaka w’imikino 2017/2018 ariko ikaza kumwirukana amasezerano atarangiye ayirega muri FERWAFA aratsinda.

Akarere ka Nyarugenge karimo Kiyovu Sports miliyoni Frw 13.

Theodore Ntarindwa avuga ko ku wa Kane taliki 23 Mutarama, 2020 bazareba ‘uko bakemura kiriya kibazo.’

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Ntarindwa wa Kiyovu ati: “Akarere ka Nyarugenge katwishyure natwe twishyure Cassa””
  1. Kuva na mbere ya 1994, uyu Perezida ubuyobozi ntibwamuhiriye.
    Kiyovu nayiharire ababishoboye, areke kuyitesha igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *