Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yemereye u Rwanda kunyuza ku cyambu cya Mombasa litiro miliyoni 52 z’ibikomoka kuri peteroli, aho bizava bitwawe mu makamyo akomereza i Kigali.
Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri ya Kenya, kigamije kurushaho guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 27 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yatangaje ko Kenya yiteguye korohereza u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli kuko rudakora ku nyanja.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagiranye na Mudavadi i Addis Abeba muri Ethiopia, yagize ati “Zizaba ari litiro miliyoni zigera kuri 52 tuzakoresha hafi ukwezi. Zizadufasha.”
Muri Kamena, ibihugu byombi byagiranye amasezerano yitezweho gufasha u Rwanda kwakira ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyuze muri Kenya.
Minisitiri ushinzwe ingufu n’ibikomoka kuri peteroli muri Kenya, Opiyo Wandayi, yavuze ko aya masezerano arenze ibyo gutwara peteroli gusa, ahubwo ari ikimenyetso cy’ubufatanye burambye hagati y’ibihugu byombi.
Wandayi yavuze ko aya masezerano azagira uruhare mu kubaka umubano w’ubukungu uzafasha u Rwanda, Kenya ndetse n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’ak’Ibiyaga Bigari muri rusange.
Biteganyijwe ko hashingiwe kuri aya masezerano, ubwato bwa mbere bw’u Rwanda buzageza ibikomoka kuri peteroli ku cyambu cya Mombasa hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Nzeri 2026.
U Rwanda rwanagiranye na Tanzania andi masezerano yo kunyuza ku cyambu cya Tanga toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo ku ibura ryabyo ryatewe n’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.
Tariki ya 9 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko mu mpera z’uku kwezi u Rwanda ruzajya kwakira ibikomoka kuri peteroli ku cyambu cya Tanga kuko bizaba byahageze.




