Fri. Sep 20th, 2024

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yatangiye i Londres mu Bwongereza mu nama yiga ku bufatanye bwa kiriya gihugu n’Umugabane wa Africa, yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose kugira ngo rwitegure gukorana ubucuruzi n’amahanga birimo korohereza Abashoramari.

Perezida Kagame yavuze ko korohereza Ishoramari ku Rwanda bizatuma rukomeza kuzamura uburyo rusanzwe rukorana ubucuruzi n’amahanga

Yabivuze mu kiganiro yatanze ari kumwe n’abakuru b’Ibihugu Peter Mutharika wa Malawi na  Alpha Condé wa Guinea.

Perezida Kagame wabajijwe icyo igihugu ke kidakora ku nyanja kiriho gikora kugira no kizungukire mu isoko rusange rya Africa rizatangira mu mezi make ari imbere, yagarutse ku masezerano ya ririya soko.

Yavuze ko aya masezerano ari kugenda aba impamo kubera ubushake bwa Politiki.

Perezida Kagame yavuze ko abakuru b’ibihugu byo muri Africa bagiye bahurira hamwe kugira ngo bakomeze kuganira uko iri soko ryashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ibi byatije imbaraga ukwishyira hamwe k’umugabane wa Africa twahoze twifuza kugeraho, bivuze ko bibaye impamo.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagarutse ku ruhare rw’u Rwanda, avuga ko rwakoze ibishoboka byose kugira ngo ruzakomeze kugira ubucuruzi n’ibindi bihugu kandi rukomeze kureshya abashoramari.

Ati “Mu by’ukuri ni yo mpamvu u Rwanda mu korohereza abantu gukora ubucuruzi, Word Bank Index yashyize u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu byorohereza ishoramari, turi ku mwanya wa kabiri muri Africa, umwaka ushize twari aba 29 ku Isi.”

Avuga ko ibyagiye bikorwa byose ari ukugira ngo u Rwanda rureshye abashoramari kandi rukomeze rukomeze rugirane ubucururi n’amahanga ku buryo ibi bizarworohereza kungukira mu isoko rusange rya Africa.

Yavuze ko uko bigaragara isoko rusange rya Africa rizatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane buzamuka ku kigero cya 50%.

Ati “Aya ni amahirwe menshi u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Africa byiteguye kuzungukiramo kandi runayatangamo umusanzu.”

Kagame kandi yabajijwe ku byo u Rwanda rwiteguye gushyira imbere mu rwego rwo korohereza abacuruzi gushoramo imari zabo muri iki gihugu, avuga ko mbere na mbere u Rwanda rworohereza Abashoramari rubanje kwishyira mu mwanya wabo.

Avuga icya mbere baba bakeneye ari ukuba igihugu kigendera ku mategeko, bakifuza kuba babona amahirwe yo kuzunguka, bakaba bakeneye imiyoborere myiza itihanganira ruswa “Kugira ngo amafaranga menshi atazatakarira mu kugerageza kwandikisha ubucuruzi bwabo.”

Ati “Ni yo mpamvu kuba twarashyizwe ku mwanya wa 29 ku Isi, n’uwa Kabiri muri Africa mu korohereza Ishoramari ntabwo byapfuye kwizana ni ukubera izo mbaraga tuba twarashyize imbere.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze kandi ko u Rwanda rukora ibishoboka byose kugira ngo rukomeze gushyiraho ibikorwa byorohereza abashoramari gukora nk’ibikorwa remezo birimo n’ikibuga k’Indege kiri kubakwa cyashoyemo amamiliyoni menshi y’Amadolari, ndetse n’amashanyarazi.

Yagarutse ku musaruro uturuka muri ibi byose, avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku buryo umwaka ushize bwazamutse ku 8% ndetse muri uyu mwaka bukazarushaho kuzamuka.

Biteganyijwe ko isoko rusange rya Africa rizatangira mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka, rikaba ryitezweho kuzamura korohereza Abanyafurika guhahirana no kunderana.

Iki kiganiro yagitanze ari kumwe na Peter Mutharika wa Malawi na  Alpha Condé wa Guinea
Perezida Kagame kandi yanabonanye n’Igikomangoma Prince William
Bagiranye ikiganiro
Muri uyu mwaka u Rwanda ruzakira Inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza
Akanyamuneza kuri bombi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “P.Kagame yagaragaje ko Isoko Rusange Nyafurika rije u Rwanda rwaramaze kwitegura”
  1. Imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda n’Uburundi irafunze ku banyarwanda, kujya muri Kongo uri umunyarwanda bisigaye ari ukwigerezaho, none turivugira isoko rusange rizasanga twiteguye!! Ndabona ku banyarwanda rireba abagenda n’indege gusa.

  2. Igihe cyose abenshi mu bayobozi ba Afrika bagikomeye ku mipaka basigiwe n’abakoloni, kuyambukiranya bikaba ari ihurizo ritoroshye ku banyafrika, isoko rusange jye mbona ari inzozi zo mu rwego rumwe na NEPAD.

  3. Abatarasobanukirwa ibihe turimo turi muri Neocolonialisme. Niyo mpamvu inama yiga ku korohereza abanyafurika guhahirana no kugenderana igomba kubera mu Bwongereza. Murabona n’abahagarariye umugabane wacu uko bicaye buri umwe arasobanura aho umushinga ugeze, imbogamizi ziwurimo, nkuko buri Meya asobanura imihigo yagezweho n’itaragezweho imbere y’umukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *