Fri. Sep 20th, 2024

Inkuru yo kuraswa kw’abo baturage yamenyekanye kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2020, ivuga ko abo baturage barashwe n’ “Abasilikare”, gusa Umuvugizi wa RDF yabwiye Umuseke ko atabizi.

 

Umwe mu bakora mu nzego z’umutekano tumubajije iby’aya makuru, yatubwiye kubaza abamukuriye.

Amakuru avuga ko bariya baturage bahagaritswe n’abasirikare “bikekwa ko bari muri gahunda yo kwiba mazout” ku rugomero rwubakwa n’Abashinwa i Nyakariro mu Karere ka Rwamagana ngo aho guhagarara bashaka kubarwanya, “barabarasa”.

Kuri telefoni, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt.Col Munyengango yabwiye Umuseke ko amakuru yo kuraswa kwa bariya baturage bane hari undi wayamubajije ko ariko ntacyo ayaziho.

Ati “Amakuru ntabwo nyazi, sinzi n’undi wabimbajije,…Sinjya mpisha amakuru, urambaza nk’aho ubizi kandi jye ntabyo nzi.”

Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye Umuseke ko abaturage barashwe mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere.

Ati “Barashwe mu ijoro ry’umunsi w’ejo (ku cyumweru hashyira ku wa mbere).”

Abaturage bakunze gukangurirwa kutarwanya abashinzwe umutekano cyangwa bakinisha kwiruka igihe babahagaritse.

UMUSEKE.RW

By admin

7 thoughts on “Rwamagana: Abaturage 4 bararashwe barapfa, ngo “bibaga mazutu y’Abashinwa””
  1. ndumva mwari kwandika abantu bane barashwe aho kuba abaturage bane. nta muturage uraswa kirazira

    1. Ubwo nawe ngo uravuze!! Ariko ayo mahano arakabije! Umuntu arasa abantu nkurasa samusure!! Imana iraje irangize iryo shyano… Bakabifata nk’ibisanzwe! Yewe ni akumiro

  2. Kuri telefoni, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt.Col Munyengango yabwiye Umuseke ko amakuru yo kuraswa kwa bariya baturage bane hari undi wayamubajije ko ariko ntacyo ayaziho.

    Ati “Amakuru ntabwo nyazi, sinzi n’undi wabimbajije,…Sinjya mpisha amakuru, urambaza nk’aho ubizi kandi jye ntabyo nzi.”

    HAHAHHA nagahoma munwa gusa. UruRwanda ruragana he???

  3. Kuki muri uru Rwanda rwacu dukomeje kubona abantu bicwa barashwe ngo ni abanyabyaha nkaho nta bundi buryo bwakoreshwa mu kubafata bakajyanywa imbere y’inzego z’ubutabera? Ubwo se koko bikomeze bibe umugani ngo mu Rwanda ubuzima bw’umuntu nta gaciro bufite? Abakagombye kurinda abaturage nibo bari kubica.

    Kwiba mazutu ntabwo aribyo byatuma umuntu ahabwa igihano cyo kuraswa agapfa atagejejwe imbere y’ubutabera. Rwose nitugerageze guha ubuzima bwa muntu agaciro bukwiriye. Imana yaremye muntu ntabwo biyishimisha iyo ibona muntu yica undi muntu. Birababaje.

  4. Abaraswa baramutse bitirirwa ibyo bikorwa cyaba ari ikibazo. Gusa ubujura burakabije ku buryo nta kibazo ngira iyonumvise nibura ku mubare wabo havuyeho autant! NB:Nk’aburira gereza abarwanya inzego z’umutekano bafunze mu mapingu aho ho hari ikibazo ariko abajura nanjye mubonye namurangiza ibindi ubundi.

  5. Amakuru y’abishwe n’inzego z’umutekano amaze kuba menshi cyaneee , ni gakeya tubona mu binyamakuru bitarimo !! Abenshi bivugwako ngo bagiye kurwanya abafite imbunda !!! Sinkigikiye na gato abajura n’abandi banyamakosa batandukanye cg se guhagarikwa bakiruka ,ibyo kurwanya ufite imbunda byo umututu wayo ukureba byo birarenze kubyumva , ariko se hari ibyo nibaza :

    1/ Niba hari ubutabera ,uwo wishwe atafashwe ngo aburane n’iki cyemeza ukuri kw’ibyaha aregwa ?
    2/ Ese twabwirwa n’iki ko koko uwishwe yari agiye kurwanya Abashinzwe umutekano mu gihe ntawundi wari uhari ubihamya cg amashusho abigaragaza , bakabyemeza gusa bashingiye kubyo babwirwa gusa n’uwamwishe ?!!!
    3/ Ese kuki bitaba wenda ko uwamwishe yari yabigambiriye kubera wenda ibibazo bafitanye cg se uwamutumye ??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *