Fri. Sep 20th, 2024

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi yisanze mu itsinda rya gatanu (E) ririmo Uganda, Kenya na Mali zizahatana mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe k’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda ruzipima n’ikipe zo mu Karere, Uganda na Kenya ndetse na Mali

Tombola yabereye i Cairo mu Misiri ahari ikicaro k’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Africa, CAF.

Yari iyobowe n’abarimo Marcel Desailly wakanyujijeho mu mupira w’amaguru cyane mu bakinnyi batwaye Igikombe k’Isi muri 1998 mu Ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa, akaba akomoka muri Ghana.

Amavubi ari mu itsinda E, kimwe na Uganda Cranes ndetse na Harambee Stars ya Kenya, izi zose ni izo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba (bakunze kwita aka CECAFA), ziriyongeraho ikipe ya Mali.

Imikino y’amajonjora yo gushaka ikipe ya mbere mu matsinda 10 izatangira mu kwezi kw’Ukwakira 2020 ikomeze mu Ugushyingo, nyuma y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa kizabera muri Cameroon.

Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rugana muri Qatar mu 2022, uzakinwa hagati ya tariki ya 5 – 13 Ukwakira 2020 mu gihe umunsi wa kabiri uzakinwa mu Ugushyingo.

Igikombe k’Isi cya 2022 kizitabirwa n’amakipe 32 arimo atanu yo muri Africa, kizaba hagati ya tariki ya 21 Ugushyingo na tariki ya 18 Ukuboza.

Ni ku nshuro ya 22 hazaba habaye iri rushanwa rikomeye kurusha andi muri ruhago.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *