Sun. Nov 24th, 2024

Dr. Vuningoma James wari Umunyamabanga Nshingwabukorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) akaba yaratabarutse ku wa mbere w’iki cyumweru azize uburwayi, umuryango we watangaje ko azashyingurwa tariki ya 25/01/2020.

Dr Vuningoma James yari umwe mu baharanira ko Ikinyarwanda gihabwa agaciro

Kuri gahunda y’imihango izabanziriza kumushyingura, mu gitondo Saa mbiri n’igice (8h30 a.m) gufata umurambo ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Saa tanu (11h00 a.m) kugera saa sita (12h00 p.m) hazabo gusezera ku murambo mu rugo rwe Kacyiru.

Saa saba (13h00 p.m) kugera saa kenda hazabaho isengesho ryo kumusabira mu rusengero  rw’Abangirikani i Remera mu Giporoso.

Saa kumi (16h00 p.m) nibwo azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Umuryango wa Dr. Vuningoma James ukomeje gushimira buri wese wakomeje kubihanganisha muri ibi bihe bikomeye barimo byo kubura umubeyi wabo.

Dr Vuningoma James yayoboye Inteko nyarwanda y’Ururimi n’umuco (RALC) kuva muri 2012 kugeza atabarutse.   

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Dr Vuningoma wayoboraga RALC azashyingurwa ku wa gatandatu”
  1. Mbega inkuru ibabaje umuryango asize ukomeze kwihangana aheza ni mu ijuru. Uyu musaza muziho ubunyangamugayo no kwiyoroshya munshuro nke namubonye. Team bakoranaga muri RALC bagize icyuho nigihugu kibihombeyemo ariko ntakundi nyine niyitahire

    1. RIP Dr James.Twabanye ahantu henshi.Umunsi umwe natwe tuzagusanga aho ugiye.Nubwo tutahazi.
      Wenda uzazuka nta wamenya nkuko imana ivuga ko intore nkawe zizazuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *