Perezida Paul Kagame yavuze ko yavukiye akanakurira mu bibazo ariko ko yanze ko bimutsikamira ngo bitume atsindwa ahubwo bituma yagura imitekerereze n’ibikorwa mu kubishakira umuti.
Yabivugiye muri Kaminuza ya King’s College London yo mu Bwongereza mu kiganiro yatanze muri iri shuri rikuru,
Ubwo iki kiganiro cyariho gihumuza, Perezida Kagame hari uwamubajije ikibazo kimwerekeyeho ku giti ke, amubaza ikintu kimuyobora mu bikorwa bye bya buri munsi kigatuma akomeza kurangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa.
Perezida Kagame yavuze ko ari ikibazo kiza ariko kigoye kugisubiza kuko kirimo ibintu byinshi, “Ariko navukiye kandi nkurira mu bibazo.”
Yavuze ko igihe ibibazo bije bishobora gutuma umuntu atsikira agatsindwa cyangwa bigatuma umuntu akomera akagira ubushake bwo kubihagurukira.
Ati “Ndakeka narabaye umunyamahirwe wo kudatsikizwa n’ibibazo ahubwo bigatuma mba uwashibutsemo ibitekerezo n’ibikorwa byo kubihagurukira.”
Perezida Kagame kandi yabajijwe ku mbaraga zakoreshejwe mu kubaka igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yaranabanjirijwe n’irondakoko ryimakajwe na Leta zayiteguye zikanayishyira mu bikorwa ubu Abanyarwanda bakaba bunze ubumwe budashobora kumenerwamo.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko iyi ntambwe itagezweho kubera umuntu umwe ahubwo ko byavuye mu bushake bw’Abanyarwanda.
Yavuze ko Abanyarwanda bakuye isomo mu bibi byari bimaze kubabaho ariko ko buri wese yari amaze kwiyemeza ko bagomba gushaka inzira zose zishoboka kugira ngo babeho kandi bunge ubumwe.
Avuga ko babifashijwemo n’imirongo migari y’Ubuyobozi kandi ko na yo yaje isobanutse ku buryo ntawe byagoye kuyikurikiza.
Ati “Kubera ibyo twumvise ko bigomba guhera ku bushake bwacu, twirinda gufata igihe kinini dushinja abandi ko ari bo bagize uruhare mu bibi byari bimaze kuba.”
Kagame avuga ko abantu basubiye mu mateka bakareba amakosa yakozwe ndetse n’icyakorwa kugira ngo bitazongera kuba ubundi biyemeza kubaka igihugu cyabo.
Ati “Ni muri uwo murongo twiyemeje gukora itandukaniro rigaragara ubu, ndizera ko muherutse mu Rwanda mu bihe bya vuba, mwabonye uko n’isura y’Abanyarwanda, imbaraga z’ibyo bagerageza gukora umunsi ku wundi hari umusaruro mwiza n’intambwe ikomeje guterwa.”
Perezida Kagame avuga ko intambwe u Rwanda ruriho rutera ari umusaruro w’ubufatanye bw’Ubuyobozi bwiza n’abaturage.
Ati “Twagize abaturage bahuye n’ibibazo kandi babikuramo isomo bibatera imbaraga, iyo turi hamwe twicaye turavuga tuti ‘ibi ni ibibazo byacu ni iki twabikoraho, reka dukomee inziza tugikora ni byo byatumye ibisubizo byose twagiye dufata byagiye biba byiza.”
Alexander Downer wari uyoboye ikiganiro, yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda yatunguwe no kubona mu Rwanda hari umuco ko buri kwezi bicara hamwe bakaganira ku bibazo byabo bakanabishakira ibisubizo.
Alexander Downer ati “Ubu ni uburyo butamenyerewe ndetse n’inaha mu burengerazuba bw’Isi [Iburayi] tudakoresha.”
Perezida Kagame avuga ko imiyoborere y’u Rwanda ari iyo kwegereza ubuyobozi abaturage ku buryo bahurira mu matsinda bakarebera hamwe ibibazo bafite n’ibisubizi bishoboka.
Yagarutse ku gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi uhuza abanyarwanda ku wa Gatandatu wa buri kwezi, ubu kimaze imyaka 12 kiba.
Ati “Byatangiye tureba ngo tuvuye ku rwego ruri hasi cyane, abari bakeneye inkunga ku baterankunga, ku nshuti, ikiganiro cyaravugaga ngo ‘dukeneye inkunga y’amafaranga yo gukora buri kimwe birimo no gusukura iwacu.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda avuga ko icyavuye muri ibi biganiro ari ukwiyemeza ko kwikorera ibiri mu bushobozi bwabo kandi ko bimaze kuba umuco mu banyarwanda.
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
Abatubwiraga amahoro ubumwe amajyambere nyuma twaje gusanga baratubeshye turatungurwa.Ababitubwira ubu nabo nta kubizera kuko nyuma dushobora kuzashiduka dutunguwe. Njyewe ntabwo nshaka kuzatungurwa 3.