Fri. Sep 20th, 2024

Umukobwa w’imyaka 20  wo mu mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Rebero mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bivugwa ko yabyaye umwana w’umuhungu amuta mu gihugu arenzaho itaka ariko Imana ikinga akaboko uyu muziranenge ntiyahasiga ubuzima.

Ngo yahisemo gushyira ikobondo cye mu gihuru arenzaho itaka

Ubwo uyu mubyeyi yataga uriya mwana yari amaze kwibaruka, umukecuru wahingaga hafi y’aho yamutaye, yagize amakenga y’icyo uriya mubyeyi yari aje gukora muri kiriya gihugu.

Uyu mukecuru yahise ajya kureba muri kiriya gihuru asanga ni uruhinja batayemo banarurengejeho itaka, ahita atabaza, abantu baraza basanga uyu mwana akirimo umwuka.

Bivugwa ko uriya mukobwa n’uruhinja rwe bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mushaka ngo bavurwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzahaha, Jean de Dieu Rwango yabwiye Umuseke ko byabaye ku wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020.

Ati “ Natwe twarabimenye tujyayo turi kumwe na Polisi na RIB dusanga umwana atarapfa turamutabara. Umwana na Nyina twabanje kubohereza ku kigo nderabuzima cya Mushaka.”

Uyu muyobozi avuga ko nyuma ikigo nderabuzima cya  Mushaka cyohereje uriya mwana na Nyina ku bitaro bya Mibirizi kugira ngo bitabweho.

Rwango avuga ko uriya mukobwa yari asanzwe aba iwabo (afite Se na Nyina), gusa ngo bivugwa ko asanzwe yicuruza.

Uirya mukobwa ngo yari atuye mu murenge wa Nzahaha akagari ka Rebero

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Rusizi: Yabyaye umwana amuta mu gihuru arenzaho itaka Imana ikinga akaboko”
  1. Mana weee mutabare urwo ruhinja rugire ubuzima mbega ubugome uyu mukobwa buriya se ntazongera akamuniga bashake umuntu urera iyo nzira karengane yesu tabara uwo mwana

    1. Nyine mujye mumenya ko ari ibihe by’imperuka bavuze.Kera ibi ntibyabagaho.Abakobwa barongorwaga bose ari amasugi bose.Uretse no kubyara,nta busambanyi bwabagaho.None bazanye kapote n’ibinini sinakubwira.Nta butike itagira kapote na pridanse.Ngo ni amajyambere da.

  2. Ngizo ingaruka z’ubusambanyi.Nyamara ababikora bose baba bavuga ko bari mu rukundo!! Iyo umukobwa ateye umuhungu inda,ahita amuta.Umukobwa nawe iyo adakuyemo inda,arabyara akamujugunya.Abakobwa babikora kugirango uwo mwana atazababuza kubona umugabo.Biteye agahinda.Ubumuntu n’ubukristu byaragiye.

  3. uyu mwana azicwa nihadashakwa uburyo bwo kumurindira umutekano kuko uyu mugome wamutabye ari muzima akimufuteho ububasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *