Fri. Sep 20th, 2024

Mu ijambo yavuze nk’Umushyitsi Mukuru mu nama yaguye y’urubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha, (Youth Volonteers), Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gen. Patrick Nyamvumba yasabye urubyiruko ruri mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda kwibwiriza rugataha, avuga ko gukunda igihugu atari amagambo, biherekezwa n’ibikorwa.

Min Gen Nyamvumba mu nama yamuhuje na Polisi n’urubyiruko rw’abakorera bushake mu kubungabunga umutekano

Gen. Nyamvumba wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba ashinzwe umutekano mu gihugu avuga ko ibyaba byiza ku rubyiruko ruri mu mitwe ishaka guhungabanya u Rwanda ari ukubireka bagataha kuko nta cyo imitwe barimo izageraho.

Ati: “Bibwirize batahe baze bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu, kuko igihe cyose babigerageje ntibabishoboye.”

Minisitiri Nyamvumba yavuze ko nubwo abantu benshi bavuga gukunda igihugu, ariko biba bigomba kwerekanwa n’ibikorwa kugira ngo ibintu ntibibe amagambo gusa.

Yabwiye urubyiruko ko umutekano u Rwanda rufite muri iki gihe wabonetse binyuze mu muhate waturutse ku mirimo y’urubyiruko rwaharaniye kurubohora.

Ati: “Gukunda igihugu si amagambo. Bigomba kugaragazwa n’ibikorwa. Bigaragazwa no kugira indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside…”

Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza wahaye ikaze abaje muri kiriya gikorwa, yashimye uruhare urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize mu gukumira ibyaha, abasaba kwirinda kwishora mu byaha ahubwo bagakomeza kuba intangarugero.

IGP Munyuza yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugera ku ntego zarwo hazongerwamo abandi bagize ruriya rwego bakava ku bihumbi 300 biriho, bakagera kuri miliyoni mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Avuga ko bimwe mu byo urubyiruko rwagezeho ari uko rwafashije mu gufata abo Polisi yabaga ikurikiranyeho ibyaha bitandukanye.

Ashima kandi uruhare ruriya rubyiruko rwagize mu kubaka uturima tw’igikoni, kurengera ibidukikije n’ibindi bigamije gutuma imibereho y’umuturage iba myiza kurushaho.

Iri huriro ryahuje urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ribaye ku nshuro ya kane. Ni ihuriro ryashinzwe muri 2015, ubu ririmo abasore n’inkumi bagera ku 380 000.

Umuyobozi w’uru rubyiruko Aboudallah Murenzi yavuze ko bazakomeza gukorana na Polisi n’izindi nzego kugira ngo umutekano n’imibereho myiza mu baturage biganze.

Urubyiruko rwahuriye muri iyi nteko

Photos@RNP

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

7 thoughts on “Gukunda igihugu si amagambo, ni ibikorwa – Min. Nyamvumba”
  1. None se bafasha kurinda umutekano, ababishinzwe bagakora iki? Ndavuga Polisi, Dasso, Abanyerondo….

    1. Ubivuze neza ahobukera bazajya batubwira abaritwe turara amajoro tubacungiye umutekano. Mu Rwanda haba inzego zingahe zishinzwe umutekano? Ese mbere abandi babigenzaga gute? kandi ko bari ibihumbi 10 kubaturage mio7?

      1. Karubanda, ibyo bihumbi 10 bya “mbere” ubivanye hehe? Intambara irota muri 1990, u Rwanda rwagiraga abasirikare, abajandarume n’abapolisi ba za komini bose hamwe batagera ku bihumbi 5.

      2. Inzirabwoba zari ibihumbi 5 Ushyizeho na gendarmerie! Polisi bari 1500 muri komine 143!! None ubu RDF yonyine abazwi mu mpapuro ni ibihumbi 33! Ntushyiremo reserve force, police, dasso n’abandi… Ikongeraho abo bazakora amahano!!!! Abo basore ni nka babandi kubwa P. Habyarimana bajyaga bavuga ngo uzico ndico! Ubu barihe? Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!

        1. Njyewe numvise inyigisho za Jenerali Kabarebe ndumirwa.Ngo Habyarimana yaravuze ngo ikirahule kiruzuye ibibyo sinzi uko bizafatwa kera mbiswa ma.Amateka azahora aramateka.

  2. Ba jenerali bacu inyigisho bamaze iminsi bahata urubyiruko rwacu rw’indobanure umusaruro wazo turawukozaho imitwe y’intoki. Zarabacengeye pe!!

  3. Bwana Ministre Nyamvumba Uwiteka Imana yacu ajye aguhozaho ikiganza cyiwe,ndagukunda pe nkamwemera cyane mpora ngusabira Ishya Nihirwe mu byo ukora byose,uzahrane amata ku ruhimbi,Yesu ajye ahora akugotesha amaraso ye umwanzi ntazakugire ho ijambo,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *