Fri. Sep 20th, 2024

Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga Africans SC yatsinze igitego cya mbere muri iyi kipe mu mukino bakinaga na Singida United urangira Yanga itsinza 3-1.

Haruna NIYONZIMA ni wo mukino wa mbere wa Shampiyona yari akiniye Yanga Africans kuva yayisubiramo

Ni imikino ya Shampiyona yakomezaga muri Tanzania, Yanga Africans yagiye gukina itari mu bihe byiza kuko mu mikino itatu iheruka batigeze babona intsinzi muri Shampiyona.

Haruna Niyonzima yarimo akina umukino wa mbere kuva yafata ikemezo cyo gusbira muri iriya kipe mu Ukuboza 2019.

Umukino wabereye mu Ntara ya Singida, warangiye Yanga ibonye amanota atatu itsinze 3-1.

Igitego cya mbere cya Yanga Africans yakibonye hakiri kare ku munota wa 11’ gitsinzwe na David Molinga, ku mupira yari ahawe na Mapinduzi.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Yanga Africans ifite 1-0.

Yanga Africans yatangiye igice cya kabiri n’ubundi ishaka igitego, ku munota wa 57’ Haruna Niyonzima atsinda igitego cya kabiri ku ishoti yatereye mu rubuga rw’amahina, umupira wari utewe na Bernard Morris.

Igitego cya gatatu cya Yanga Africans cyatsinzwe na Gnamien Yikpe ku munota wa 77’. Igitego cya Singida United cyatsinzwe na Six Mwakasege ku munota wa 82’.

Umukino warangiye ari 3-1.

Yanga Africans yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 28, irushwa amanota 13 na Simba SC ya mbere ifite 41.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *