Sun. Nov 24th, 2024

Kuri uyu wa Gatanu mu nzu mberabyombi y’Umujyi wa Kigali habereye inama yahuje ishami rya Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda  n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’abanyozi. Hakozwe igikorwa cyo guha abanyonzi ingafero zirinda umutwe n’ama julets yerekana ko aho baherereye mu rwego rwo gukumira impanuka ‘zabibasiraga.

Abanyonzi bagiye kujya bakora akazi bambaye kinyamwuga

Amafoto agaragara ku rubuga rwa Twitter rw’umujyi wa Kigali yerekana umwe mu banyonzi yambara iriya helmet ndetse na julet yagenewe abanyonzi kugira ngo bakore akazi mu mutekano.

Abanyonzi kandi bazajya bambara akantu gafite ikoranabuhanga ryerekana amerekezo bagiye gukatiramo.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ngo yabwiye abari mu nzu mberabyombi y’inyubako y’Umujyi wa Kigali ko iriya ngofero n’iriye julet bitanzwe mu rwego rwo gutuma abakoresha amagare mu bucuruzi babukora mu mutekano.

Yavuze ko kandi biri mu kerekezo cy’umujyi wa Kigali cyo guha abawutuye umutekano kandi bagakora akazi kabo neza.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru yavuze ko abenshi mu bahitanwa cyangwa bakamugazwa n’impanuka zo mu muhanda baba ari abakoresha amagare.

Avuga kandi ko Polisi izakomeza kubashishikariza gukurikiza umuburo bahabwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro kuko igamije kurokora ubuzima  bwabo.

Umuseke wageregeje kuvugana n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira ngo hamenyekane uko gutanga ziriya ngofero bizakorwa n’igiciro cyazo ariko ntiturabona igisubizo.

Umunyonzi azajya atwara igare yambaye ibisabwa byose ngo yirinde
Mu nzu mberabyombi yitwa Maison de Jeunes Kimisagara naho abanyonzi bahahuriye bahabwa ama julets n’ingofero zirinda umutwe
Igare rizashyirwaho akuma kerekana aho umunyonzi ashaka gukatira…
Hanyuma haze akereka abari inyuma ye aho agiye gukatira
Umwe muri bo yayigeze asanga iramukwira
Abayobozi muri Polisi n’umujyi wa Kigali bari bahari
Abanyonzi bari bahagarariwe na bagenzi babo
Inamayari irimo abanyamakuru n’abandi banyonzi
Abanyonzi bari bahagarariwe na bagenzi babo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Kigali: Abanyonzi bahawe casques zo gukoresha mu kazi”
  1. None you gahunda ko numva ari nziza izagera mugihugu cyose? Cg ireba abanya kivali ville gusa hanyuma ibiciro byabiriya bikoresho byifashe bite ?Hagati aho bravo Rwanda.

  2. Oya nibyo rwose mubashyire ku murongo…ugira utya utwaye imodoka ugahurira n’igare mu gice werekezamo ryo ryerekeza aho uvuye… mbese twararwemeye nyine.ngizo za moto ibumoso…iburyo..kandi umu traffic police akenshi arabibona ntacyo akora ..ahubwo ati ko wirukaga!!! ahaaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *