Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa kane umuhanzi nyarwanda mu njyana ya AfroBeat Mico the Best yatangije ubukangurambaga yise “Friend to Friend” bwo kurwanya Igituntu mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu. 

Muri iki gice cya mbere cy’ubukangurambaga bwo kurwanya Igituntu ni ugushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ariho ubutumwa bwo kurwanya Igituntu

Uyu muhanzi avuga ko yigeze kwitabira inama yavugaga ku bubi bw’Igituntu agira igitekerezo cyo gutangiza uyu mushinga.

Ati “Nasanze abantu benshi badasobanukiwe ububi bw’Igituntu, bagifata mu buryo butari bwo, nibwo nahise ngira ishyaka ryo kukirwanya.”

Mico the Best avuga ko ubu Label ye ya KIKAC MUSIC n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC bahagurukiye uru rugamba rwo kurwanya Igituntu.

Ikiciro cya mbere ni cya Friend to Friend aho umuntu wese agira uruhare muri ubu bukangurambaga, yohereza ifoto ye kuri Social Media mu kurwanya Igituntu.

Mico the Best ubu ni we wagizwe Ambasaderi mu kurwanya Igituntu akaba yitwa “TB Champion”.

Dr. Migambi Patrick wari uhagarariye RBC muri uyu muhango yavuze ko abantu 7300 barwara Igituntu ku mwaka  mu Rwanda, ariko abo babasha kumenya ko barwaye Igituntu bagera ku 5950 bivugwa ko 20/100.000 barwaye Igituntu batashoboye kubabona.

Ati “Abapfa bafite Virusi itera Sida bagera kuri 2/100.000 bangana na bantu 350 nubwo umubare ugaragara ko ari muke, ariko iyo apfuye tuvuga ko ari umubare munini.”

Dr. Migambi yakomeje avuga ko nta muntu wakagombye kwicwa n’indwara, kuko yakagombye kwivuza ku buntu kandi agakira.

Kuri abo bantu bagaragaje ko barwaye Igituntu kuri bo 86% ni bo bafata imiti neza kandi bagakira.

Hari n’abandi batangira gufata imiti yagera hagati bakabireka, ni bo bakomeza gukwirakwiza Igituntu, nyuma icyo barwaye kikaba Igituntu k’igikatu.

Dr. Migambi Patrick ati “Uruhare rwa buri wese rurakenewe kuko bizafasha kugira ngo dusobanurire Abanyarwanda ko Igituntu ari indwara umuntu ashobora kurwara kandi agakira. RBC izakomeza gufatanya na Mico the Best kugira ngo dukomeze kurwanya indwara y’Igituntu.”

Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO/OMS) uvuga ko mu rwego rw’Isi abarwara Igituntu ku mwaka ari 132/100.000, naho Igituntu k’igikatu abari bakirwaye bageraga kuri 6, 4 /100.000 ugereranyije ni abantu bagera kuri 400,000 ku Isi.

Abantu barwaye Igituntu bakaba bafite n’ubwandu bwa Virusi itera Sida bangana na 862,000.

Dr. Jules  Kasombe Mwinga wari uhagarariye WHO yavuze ko mu rwego rwa Africa umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’umubare rusange ku Isi hose,  abarwara Igituntu ku mwaka ni 231/100.000 bangana na 2 500.000.

Igituntu cy’igikatu ni 7,3/100.000 bangana n’abantu 37.000.

Mu bana, abarwara Igituntu bari munsi y’imyaka 15 muri Africa bangana na 342 000. Abantu bicwa n’Igituntu bari hejuru y’imyaka 15 bagera kuri miliyoni 2 100.000.

Abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida bagera kuri 58/100.000 bangana na bantu 615 000, abicwa n’Igituntu badafite ubwandu bwa Virus itera Sida bangana na 30/100.000, bangana na 397 000.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *